Ni Data wa Twese uri mu Ijuru.
Abatuwe igitabo.
Iki gitabo ndakigutuye,
wowe Vestine Mukambabaje
umuvandimwe ku babyeyi no muri Kristo
wantungiye agatoki inzira yo guhura n’Imana.
Imibabaro yawe muri ubu buzima
ntikuraho urukundo Yesu agukunda
n’ingororano ubikiwe mu bwami bw’Imana
z’abahinduriye abandi ku gukiranuka.
( Abaroma 8:35; 2 Timoteyo 4:6-8; Danyeli 12:3,13)
Ndakwandikiye.
Iki gitabo ufashe mu ntoki, ni urwandiko rukugenewe wowe ubwawe.
Ndukwandikiye ndi mu Bwongereza, nizigira ko ruzakugeraho mu gihe gikwiriye, aho uzaba uri hose.
Ndwanditse ntumikira Uwakuremye, ngo usome ibyanditswe muri rwo, kandi ngo ubisangize inshuti zawe n’abandi bose ubona ko bakeneye gufashwa n’ibirwanditswemo. Inyuguti z’uru rwandiko zanditswe n’ukuboko kwanjye, ariko ubutumwa nyamukuru burimo ni ubw’Umuremyi wawe.
Ubasha kubonamo ibitagusobanukiye cyangwa se ibitakunogeye; byemere, bizaba biturutse ku makosa yanjye nk’umwanditsi nkomora ku gushyikira guke kwa mwene muntu.
Mu ngingo nyamukuru urasanga muri uru rwandiko, harimo iyi izihatse zose: Umuremyi wawe, Imana Rurema, Ni Data wa Twese uri mu ijuru. Icyo urumva ubwacyo kitagoye kugishyikira? Kandi ubasha kutakibonera ubusobanuro buhamye muri uru rwandiko. None ko ubwe ariwe wagutumyeho ko ari So ugukunda kandi ukwitayeho, kuki utamusobanuza ibidasobanutse?
Wenda uravuga uti:
- “Sinzi uko namubaza.”
Uko wamubaza? Ibyo byo ndabihamya neza ko igisubizo kiri muri uru rwandiko.
Kandi wabaza uti:
- “Ndamusanga he, ngo mubaze? Kuko ntamubona!”
Nibyo koko, ntumubona (n’aya maso y’umubiri); niko yabihisemo, kuko ashaka ko ubaho, ngo usohoze ubutumwa bukomeye yagutumye kuri ino si, ubutumwa utegerezwa guhishurirwa nutangira kwitoza kumwegera no kumwemerera ngo mubane akubereye So nawe umubereye umwana.
Wenda aha uravuga uti:
- “Simbyumva! Yagennye ko ntamubonesha amaso y’umubiri, ngo mbeho?”
Nibyo; niko biri. Umwe mu baremwe witwa Mose yigeze kugira icyifuzo cyo kumubona n’amaso ye, ndetse abishakana umwete cyane; kugeza aho yakuriyeyo amaso, amaze kumva ijwi ry’uwo yashakaga kwirebera n’amaso ye. Uzi uko yamubwiye?
Dusoma ko yamubwiye ibi ngo:
“Ntiwareba mu maso hanjye,
kuko umuntu atandeba mu maso ngo abeho.”
(Kuva 33:20)
Reka ngufashe kumva iki:
“Ntureba izuba, uko ari ryiza? Nta gikayangana kurirusha, byongeye kandi
riradususurutsa mu bihe turikeneyemo. Ubwiza bw’imirasire yaryo bugaragara neza ku mazi, cyangwa
mu gicu cy’izuba rirenga. Ikindi kandi, burya ngo imirasire yaryo niyo ibimera bidutunga bikomoraho
imbaraga zo kubaho. N’ibindi byiza byaryo bitarondoreka wabona ubaye uhagurukijwe no kubyandika.
Ariko nubwo izuba ari ryiza gutyo, kurirebamo ni ikibazo kimenywa n’amaso y’ubigerageje gusa! Ibyo
kandi nyamara bikamera gutyo riri kure yacu amamiliyoni menshi y’ibirometero. Tekereza izuba ribaye
rikwegereye uko wegerana n’inshuti yawe; nta kabuza, wapfa. Ngiryo ishusho rito ry’impamvu urebye
Imana mu maso yawe wapfa kuko ubwiza bwayo bukayangana ku kigero kirusha ubukana imirasire y’izuba.”
Ariko hari inkuru nziza y’ukuri kuri iki kibazo cyawe! Nubwo utabasha kubonesha Imana amaso yawe, bitandukanye n’izuba ritumurikira, yo ntiri kure yawe (Ibyakozwe n’intumwa 17:27). Nibyo! Kuko ibera hose icyarimwe (Zaburi 139:7-13; Yeremiya 23:23).
Ntukeneye rero gukora ibirometero ujya i Yeruzelemu gushakirayo Imana ngo uyibwire, cyangwa i Maka, cyangwa ahantu runaka wumva hagizwe rugendererwa n’abanyamadini, ngo ukunde uhahurire n’Imana. Ahasa n’aho uzagireyo kuharebesha amaso yawe ngo bigufashe gusobanukirwa amateka y’ibyanditswe, cyangwa se ugireyo guhura n’abandi bantu utari bubonere mu isi ntoya yawe ubamo. Ariko niba ari uguhagarara imbere y’Imana ngo uyibwire ibikuzuye umutima, ntukavunike: Irakwegereye, kuruta uko imyambaro yawe ikwegereye. Nibyo!
“[…] Ntiri kure y’umuntu wese muri twe.”
(Ibyakozwe n’intumwa 17:27)
Kandi Bibiliya ihamya neza ibi:
“Ijambo ritaraba ku rurimi rwawe,
Uwiteka aba yamaze kurimenya rwose.”
(Zaburi 139:4)
By’umwihariko,
Ndakwandikiye wowe wamaze kuba umusuhuke mu gihugu udafitemo inkomoko kubera intambara zakwirukanye mu bawe, zikagutera guhunga utabona iyo ugana nyuma yo kugukuraho bamwe mubo wakundaga ubutazongera kubabona, zikagutwara ibyo wari wubakiyeho icyizere cy’ejo hazaza ku buryo bigutera kwanga ubuzima wisanze isi isa n’ikwereka ko nta ahawe igufitiye. Umuraba wabaye munini mu nyanja y’ubwato bw’ubuzima hafi no kurengerwa n’amazi rwose, habura Yona wo kukumenyesha impamvu y’ako kaga n’umuti wako, umera nk’uwaciwe mu maso y’Imana yabeshejeho byose.
Ndakwandikiye nawe uba mu gihugu urimo nk’ishami ry’ingurukira nta burenganzira ugifitemo kandi ibyiza byacyo ubihejweho, imibabaro yawe ikaba ntawe igize icyo ibwiye, ahazaza heza hawe hakaba ntaho hateganywa mu migambi y’abategeka icyo gihugu urimo nk’umusuhuke n’umwimukira kandi cyitwa icyawe nawe.
Ni wowe nandikiye, wowe ufite umutima utinya kwegera Imana kandi nyamara ubyiyumvamo ko nta kindi cyaguturisha uretse guhagarara imbere yayo. Ahari ni ijwi ry’umutima ukurega kubw’ibyo wishinja rikwemeza ko udakwiriye guhagarara imbere y’Imana yera no guhamagara izina ryayo. Ariko nkundira nkubwire ko nta undi ukwiriye guhagarara imbere yayo munsi y’ijuru kukurusha; kuko icyo ishaka ni ukukubabarira, no kuguha amahoro.
Ndakwandikiye wa munyamibabaro we mu buryo bumenywa n’umutima wawe gusa.
Ahari ni umubabaro w’ubukene bwakubayeho akarande nk’umwambaro umwe, byose ugerageza gukora ngo ubwigobotore bigatumurwa n’umuyaga.
Ahari ni ukwangwa n’abantu nta mpamvu ubona ibakuzinukishwa, ku buryo uri nk’utuye mu butayu kandi nyamara ukikijwe n’urujya n’uruza rw’abantu.
Ahari ni umubabaro uterwa no kubura umwana nka Hana wo muri Bibiliya, agatsinda ndetse wowe uwo mwashakanye yaragutaye, cyangwa se yamaze gucyura igihe cye kuri runo rugerero rw’ubuzima, mu buryo bikuvanaho ubushake bwo kubaho kuko ubona ntacyo uruhira uruhanya n’ubuzima.
Ahari se ni ukubura uwo murwubakana ngo mufatanye urugendo rw’inzitane mu mpinga y’umusozi w’ubuzima mu minsi mike usigaje ku rugerero rwabwo, cyangwa kunanirwa n’urushako mu buryo ubu n’ubu.
Ahari ni umubabaro uterwa no gutsindwa amasomo wari utegerejeho urufunguzo rw’umurango w’ejo hazaza, ku buryo ushishoza ngo urebe ahazaza hawe ukabona umwijima gusa kuko icyakahagutambukije no mu nzozi utagishyikira.
Ahari ni umubabaro uterwa n’imyaka myinshi umaze ushakisha akazi nyuma yo kwiga amashuri yose washoboraga none aho ukomanze hose imirango ikikinga uyireba, mu gihe nyamara ikingukira abandi batanakurusha ubumenyi, ku mpamvu z’akarengane n’ivangura byimitswe n’ubuyobozi bw’igihugu ubamo.
Ahari ni umubabaro uterwa n’uburwayi budakira ugendana, ...
Ahari ....., ahari ……, ahari.
Reka nkubwire; ijambo ry’Imana muri Bibiliya ritubwira neza riti:
“Umubabaro ntuva mu mukungugu,
kandi amakuba ntamera mu butaka.”
(Yobu 5:6)
Nibyo! Biba ku bantu, kandi buri wese akaremererwa ukwe, uko ikigero yahawe muri ubu buzima kingana. Mu bikugaragarira, nta gutabarwa guhari; kandi ibyiringiro ntabyo rwose. Nyamara ijambo ry’Imana ryo siko ribivuga! Mu bisa n’ibyo, ryo riravuga riti:
“Hariho ibyiringiro
yuko igiti iyo gitemwe cyongera kigashibuka,
kandi kikajya kigira amashami
y’ibitontome.”
(Yobu 14:7)
Ku bibazo ugendana, hariho ibyiringiro.
Wenda ibimenyetso by’ibyo amaso abona birakubwira ngo:
- “Nta byiringiro!”
Ariko Iyo mu ijuru yo irakubwira ngo:
- “Hariho ibyiringiro.”
Nibyo koko warengeje imyaka yo kubyara, cyangwa kwa muganga baguteruyemo inda ibyara ku buryo icyizere cy’umwana cyashize. Ariko dore haracyariho ibyiringiro byo kubona umunezero uzanwa no kugira umwana, ndetse wenda kuri wowe kurutaho. Ku Mana ntihari inzira imwe gusa; hahora hari inzira nyinshi yakuzaniramo umunezero, amahoro no gutuza mu mutima. Ni iki cyo mu buzima bwa hano mu isi cyaruta kubaho mu mahoro n’umutuzo byo mu mutima?
Nk’uko umubyeyi ategera ugutwi umwana we akunda, niko Imana yakuremye itegereje yiteguye gutegera ugutwi gusenga kwawe. Ijambo ryayo rirabihamya ngo:
“Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero,
adasuzuguye gusenga kwabo.”
(Zaburi 102:8)
N’ahandi rigahamya ngo:
“Muyikoreze amaganya yanyu yose,
kuko yita kuri mwe.”
(1 Petero 5:7)
Kandi ahandi riti:
“Uza aho ndi, sinzamwirukana na hato.”
(Yohana 6:37)
Nubwo ari Imana y’icyubahiro n’igitinyiro, urukundo rwayo rukubashisha kuyegera uko ubihisemo; nk’uwegera inshuti ye magara, cyangwa nk’umugaragu wegera shebuja atonnyeho. Ariko yo yaguhitiyemo icyiza kurutaho, uko uri kose: yaguhitiyemo ko uyibwira byose nk’umwana ubwira se umukunda. Nibyo! Ni data, ni so, ni se w’undi muntu wese ubona mu mibereho yose umubonamo; ni Data wa Twese.
Yegere, uyiganyire kuri ibyo bikubabaje, wikureho umutwaro ukuvuna utyo maze usogongere ku mahoro y’abagenda nta mitwaro ibavuna; atari uko ntayo bagira (kuko ubu buzima bwuzuyemo imitwaro), ahubwo ari uko babonye uwo kuyibikorerera, no kuyibaruhura.
Iga kandi witoze kuyigisha inama kubyo wenda gukora cyangwa ku mwifato ukwiye mubyo utambukamo, unayiragize mu mibereho yawe ya buri munsi.
Yisabe kandi uyiringiye kubyo umutima wawe ukena, ukore uko umutima n’ubwenge bikuyobora wiringira kandi utegereza umugisha n’inzira izafungura zigana mu bisubizo by’ubukene bw’umutima wawe.
Nyamara dore ariko kumenya kwacu ni kugufi, haba ku byahise no kubyo duhagazemo; ku by’ejo ho, ni mu gicuku rwose. Kubw’ibyo rero, yisabe kukumenyesha ibyiza by’ukuri byo guhirimbanira, kandi umutima wawe ugire amahoro muri byo.
Isi ugendamo n’ibiyirimo bikuzengurutse nibikuzanira umwuma mu mutima no kubura igisobanuro cy’ibyo ukwiye gusaba n’amagambo yo kubisabamo, iyaguhaye kubaho ikakugendesha inzira wanyuzemo kugeza ubu, ikaba inafite mu kuboko kwayo ibizakubaho mu gihe usigaje kuri runo rugerero rw’ubuzima, yandikishije isengesho uru rwandiko rwubakiyeho, ngo ujye uriyisenga wizeye, uri imbere yayo mu mutima wawe nk’umwana imbere y’umubyeyi; nayo izagusubiza.
Kuko ariyo yandikishije iri jambo ngo:
“Musabe muzahabwa,
mushake muzabona,
mukomange muzakingurirwa.”
(Matayo 7:7)
Kandi iti:
“Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye
kuko So yishimira kubaha ubwami.”
(Luka 12:32)
Urabyumva? Iso wo mu ijuru, Imana Rurema, yishimira kuguha ubwami. Mbega icyo ntigihagije kugukomeza?
Inshuti n’Umuvandimwe wawe,
Abel N.A. NOBLE.
1. Twigishe gusenga.
1.1. Icyifuzo gihebuje.
Ijambo ry’Imana riduhishurira ko igihe kimwe abigishwa begereye umwami Yesu, maze umwe muri bo agira icyo amwisabira. Yamusabye iki?
Bibiliya itubwira ko Yesu yari amaze gusenga. Iryo sengesho ryakoze ku mutima w’uwo mwigishwa, ahari ndetse yumva ko rikinguye ijuru rikaryigiza hafi. Ryari ritandukanye n’andi masengesho yose yagiye yumva asengwa impande n’impande ze.
Birashoboka ko yibutse ibihe byose yasenze, akajya yumva amagambo yose avuga nta na rimwe rifite ubugingo, ahubwo yose agatakara mu kirere, ndetse menshi (niba atari yose), akamugarukira. Nta byiringiro yasigirwagwa no gusenga kwe, ku buryo gusenga byari bisigaye ari umuhango utakimufasha na mba. Ariko se, yari kugenza ate?
Ahari yumvise amajwi amubwira ngo:
- “Byihorere; bivemo rwose.”
Birashoboka ko yayumviye, akabireka; ariko se igihe kingana iki? Ingorane zamugeragaho, cyangwa yakumva nta buzima muri we, agasenga. Aho guhumurizwa, cya gihe cy’umubabaro kuri we kikagaruka, kuko gusenga kwe kutamuhumurizaga, ahubwo kwarushagaho kumwumvisha ubukene bwe ku Mana.
Yakabyihoreye rwose, ndetse burundu; ariko akore kindi ki? Ngo “uhiriye mu nzu ntaho adapfunda umutwe”! Bityo, akongera agasenga. Mbega agahinda yaterwagwa no gutabaza akabura umwikiriza (Zaburi 121:1; Yobu 5:1)! Ibihumuriza by’Imana bikamubana bike (Yobu 15:11-13), akaniha nk’umugore uri ku bise (Mika 4:9).
Umutima we ntiwigeraga umwemeza na rimwe ko gusenga kwe hari aho kugera rwose; akarushaho gukomereka. Ndibwira ko rimwe na rimwe yibwiraga kutazongera gusenga ukundi; none se ubundi byari bimumariye iki?
Nyamara impamvu zituma asenga ntizabaga zikuweho. Iyo atabaga ari ubukene bwite bw’umutima we, byabaga ari abandi bamusabye gusenga; ahari mu materaniro, cyangwa se bari ku meza benda gufungura, nk’uko byari mu muco wabo gushimira Imana ibyo kurya bashoboye kugeraho (kuko bazirikanaga ko hari abandi mu gihe nk’icyo batabibonye, cyangwa se batabibashije), no kubisabira ngo bikurweho umuvumo w’isi n’ibihumanya byose, ngo bigwe neza imibiri ibyakira.
None se yari kwanga? Yari gutanga iyihe mpamvu buri gihe? Byari gutuma abasobanurira ikibazo cye, bakamwumvira ubusa kandi wenda ntawo kumufasha muri bo (Yobu 5:1). Bityo, akarambura amaboko ngo asenge (1 Timoteyo 2:8), ya magambo menshi adafite ubuzima akongera agasohoka mu kanwa ke yisukiranya, nyamara umutima we ntumwemeze na mba ko gusenga kwe kwaba kwumvikanye mu ijuru, ku Mana yahoraga yifuza ko yamwumva, ikamwumvira (Yesaya 58:3).
Ako kanya, aho kugira ngo kamubere ak’umunezero no gufashwa, kakarushaho kumwongerera umutwaro kuko amenye neza ko ari guhamagara itamwumva, agasubizwa na nyiramubande y’ijwi rye gusa.
Kureba ku bafarisayo, abayobozi mu by’idini, byamuteraga kwifuza kuba nka bo. Yumvaga basenga cyane, mu magambo atondekanye neza, bitera hejuru cyangwa bikomanga mu gatuza, akibwira yishuka mu mutima we ati:
- “Aba bantu barasenga mu buryo Imana ishaka!”
Nibwira ko igihe cyageze akagera ikirenge mu cyabo. Ahari yagiye muri tewolojiya, ngo yigire kuzaba umufarisayo. Niho yamenyeye kandi asobanukirwa ko nta ana nabo bafite, biti ihi se ko nabo itabumva. Mbega ngo aragwa mu kantu! We wari witeguye gukora igishoboka cyose cyabasha kumufasha, none n’inzira yatekerezaga imugaragariye ko nayo atari inzira! Ntiyahwemaga kwibaza mu mutima we icyo yakora ngo aboneke ahagaze imbere y’Imana, yo agwa imbere kandi imbere yayo akaba ariho ahagarara (Abaroma 14:4).
Mbese abafarisayo ntibasengaga bahagaze mu masinagogi, barambuye amaboko, bavuga amagambo y’urudaca (Matayo 6:5-7)! Birashoboka ko nawe yabyitoje, akabyigana, nyamara ntibyagira icyo bimufashaho rwose, nubwo yabikoraga mu buryo bwemeza ababireba.
Hakabayeho ishuri yakwigiramo uko yagenza ngo ahagarare imbere y’Ishobora byose aba yarabikoze, ariko mu gihe cye cyo gusenga akajya yibona ari gukomanga ku rugi rw’ijuru, ashaka kureba Imana; akajya yumva ko bimukuye mu mpagarara z’iyi Si, bikamwigiza aho Imana iri ngo ayiganyire ibihwanye n’ubukene bwe.
Impande n’impande ze, ntiyari yarabonye uwo kumufasha; icyakora kwifuza kwe kwari kwarageze imbere y’Imana (Matayo 5:6; 1 Petero 5:7; Yesaya 40:29).
Igihe kimwe rero, umunsi wo kwemererwamo we uragera (Yesaya 49:8; 2 Abakorinto 6:2; Abaheburayo 3:15).
Uyu mwigishwa yari amaze iminsi agendana na Yesu, abona ibitangaza akora, akumva inyigisho z’agatangaza yigishaga, akaba mu materaniro Yesu yajyaga atsindamo abafarisayo n’abanditsi mu mpaka bajyaga zo mu byanditswe, agakururwa cyane. Nubwo byari bimeze gutyo ariko, ibyo byose ntibyasubizaga icyifuzo cye, ngo bimumare umwuma wo mu mutima yari amaranye iminsi myishi (Zaburi 42:1-3).
Igihe kimwe rero, ndibwira, uwo mwigishwa yaje kumva Yesu asenga; amutega amatwi. Muri iryo sengesho, ijuru risa nk’irikingutse, azamukana naryo mu Mwuka, agera ha handi yifuzaga kugera: IMBERE Y’IMANA. Ndibwira ko gusenga kwa Yesu kwamubereye ukw’igiciro kuri uwo munsi. Iryo sengesho ryamubereye Apolo imugejeje imbere y’Umugenga w’ibihe.
Niba gufashwa k’uwo muntu kwaragaragazwagwa no kurira, ndibwira ko yarize amarira menshi utabona aho wakwiza. Niba yarafashwaga aseka, umunezero we w’uwo mwanya ntiwashoboraga gupimwa rwose. Niba yarafashwaga agira ati “Haleluya! Amena!”, abari bugufi bwe icyo gihe bose batashye zibinjiyemo, babishaka cyangwa batabishaka.
Yari yabonye, nta gushidikanya, ikintu atigeze kubona, akagishaka ibihe n’ibihe. Yari abonye bidasubirwaho uwo kumufasha.
Ikintu cyose kigira iherezo ryacyo; n’isengesho rya Yesu ryagombaga kurangira. Uyu mwigisha ntiyatindiganije; yihutiye kuvugana na Yesu, kuko hari icyo yashakaga kumusaba.
- “Aho sinihuse? Nazabimubajije ubundi?” Ndibwira ko yibazaga mu mutima we.
- “Oya! Ejo ushobora kuzaba wakererewe. Nta munota n’umwe wo guta; iki nicyo gihe cyo kwemererwamo, uyu niwo munsi wawe wo gusubirizwamo; si ejo rero.” Ndibwira, ryari irindi jwi mu mutima we (Yesaya 49:8; 2 Abakorinto 6:2).
Yamenye agaciro k'igihe, asobanukirwa ko amahirwe udebekeye ubasha kuyatakaza ubutazakugarukira ukundi. Yahise yihuta rero, amusaba igihwanye n’ubukene bwe, yibwiraga ko ahari bwaba n’ubukene bw’abandi bari kumwe. Mbega muri bo, hari uwo yari yigeze kubonana ubwo butunzi? Oya! Ntawe rwose; nta n’umwe.
Niko gutakamba ati:
“Databuja, twigishe gusenga
nk’uko Yohani yigishije abigishwa be.”
(Luka 11:1)
Nibyo koko, Yohani yari yaratoje abigishwa be gusenga. Nk’impinja mubyo kumenya Imana no kubana nayo (1 Abakorinto 3:1-2), ndibwira ko hari amasengesho yari yarabigishije, bakajya bayafata mu mutwe kandi bakayavuga mu gihe cyose bikenewe. Ndibwira ko hariho isengesho ryo kurya, isengesho ryo kuryama, isengesho ryo kubyuka, isengesho ry’urugendo, isengesho ry’ishimwe, isengesho ryo gusaba gukira indwara, n’andi nk’ayo. Uyu mwigishwa yari abizi.
Birashoboka ko nawe yabaye umuyohani igihe runaka, akitoza ariya masengesho y’abayohani, ariko mu kuri ntiyagira icyo amumarira; ntiyabasha kumumara inyota yarushagaho kwiyongera. Yari akeneye uruzi rududubiza, ngo anyweho, ashire inyota (Yesaya 55:1; Ezekiyeli 47:1-6; Yohana 7:37-38; Yohana 4:5-15).
Amasengesho Yohani yigishije abigishwa be ntiyashoboye kumara inyota uyu mwigishwa. Kandi Yohani nawe ntiyabirenganyirizwa; ubwe yari yaratanze ubuhamya ku bya Yesu, agira ati:
“Undusha ubushobozi ari inyuma.”
(Matayo 3:11)
Kandi ati:
“Uwo akwiye gukuzwa,
naho jyewe nkwiriye kwicisha bugufi.”
(Yohana 3:30)
“Databuja, TWIGISHE GUSENGA!”
Yesu nawe ntiyamuniniye; kuko yari yamenye ubukene bwe, ataranataka. Nibyo! Kuko mu ijambo ry'Imana dusoma ngo:
“Kuko ijambo ritaraba ku rurimi rwanjye,
uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka.”
(Zaburi 139:4)
Yesu yemera kumufasha kuko ari isezerano rye ko uza aho ari atazamwirukana na hato (Yohani 6:37). Kandi ubwe yahamagaye indushyi zose, ati:
“Yemwe abarushye n’abaremerewe,
nimuze munsange ndabaruhura.”
(Matayo 11:28)
Kandi ati:
“Munyigireho.”
(Matayo 11:29)
Ntiyari kwima amatwi ushaka kumwigiraho rero; nibwo amwigishije gusenga. Mu ishuri ry’Imana, nta mafaranga y’ishuri amwaka; oya! Ni ku buntu gusa (Yesaya 55:1-3).
Ariko mbere yo gutangira isomo ryo gusenga, Yesu abanje kumuhugurira kwirinda ibintu byose bibera inkomyi ugusenga. Kutabimenya byatumye benshi batumvirwa, Imana ntiyita ku gusenga kwabo (Yesaya 58:3-9).
1.2. Ntimukamere nk'indyarya.
Yesu yaramubwiye (ngo n’abandi bumvireho) ati:
“Nimusenga,
ntimukamere nk’indyarya.”
(Matayo 6:5)
Indyarya zisenga gute? Yesu yabisobanuye neza.
Abantu b’indyarya basengera mu masinagogi bahagaze, barambuye ibiganza, bavuga cyane, batembera, bikomanga mu gatuza ngo abantu babarebe. Iyo babonye bidahagije, bajya mu nzira nyabagendwa, akaba ariho bahamagarira rubanda ngo babamenye ko bari gusenga (Matayo 6:5). Si iyo biyirije ho rero! Bitera ivu mu mutwe, bakiciraho imyambaro, bakinihisha nk’abashenguwe n’umubabaro, bagakora ku buryo umuhisi n’umugenzi bamenya ko biyirije (Matayo 6:16).
Mu gusenga kwabo kandi, bigira abakiranutsi; bakirata, bakibona, bakihimbaza kandi bagakomeretsa imitima ya benshi (Luka 18:9-12).
Isengesho ryabo ritaratangira, bavuga amagambo menshi adafite intego ihamye y’icyifuzo gisengerwa, bisubiramo ubuziraherezo mubyo bavuga (Matayo 23:14).
Yesu ati:
"Abo ni indyarya; ntimugase nabo."
Kandi ati:
"Bamaze kubona ingororano yabo."
Kuki? Kuko ari ishimwe ry’abantu bashaka, no kumenyekana kuri bo, aho gushaka ishimwe ry’Imana.
Yesu ati:
“Ntimukamere nkabo,
kuko So wo mu ijuru azi ibyo mukeneye byose mutarabisaba.”
(Matayo 6:8)
1.3. Wehoho nusenga.
Yesu ati:
“Wehoho nusenga, [...]”
(Matayo 6:6)
Ni nde ubwirwa hano? Ni abashaka gusenga mu kuri no mu Mwuka. Kandi ijambo ry’Imana rirakomeza rikavuga riti:
“Kuko Data ashaka
ko bene abo aribo bamusenga.”
(Yohana 4:23)
Yesu yarebye mu mutima w’uyu mwigishwa, amenya ko ari mu bashaka kunezeza Imana gusa. Aramubwira ati:
“Wehoho nusenga
ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi,
uhereko usenge So mwihereranye.
Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.”
(Matayo 6:6)
Ni ngombwa ko usenga yinjira mu nzu y’umutima we, agasiga isi n’ibyayo hanze, agakinga; kugira ngo amaso ye, amatwi n’intekerezo bye bitamusohora. Akinge, ubundi yihererane n’Imana; ayibwire byose nk’umwana uri imbere y’umubyeyi we, nk’umugaragu uri imbere ya Shebuja.
Yesu aravuga iti:
“So ureba ibyiherereye azakugororera.”
Azakugororera iki?
Ingororano ya mbere, nuko umutima uzatuza, ukagira ibyiringiro by’uko Imana usenze yakumvise. Mbese hari igishimishije nko kumenya ko uwo ukesha kubaho no gukira (Abaroma 14:7-8) amenye ikibazo cyawe? Ibyo birahagije.
Ingororano ya kabiri kandi, nuko ibyo dusabye mu bushake bwe tubihabwa (1 Yohana 3:22). Iyo ni inkuru y’impamo.
Yaravuze ati:
“7. Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.
8. Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga akingurirwa.
9. Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye,
10. cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka?
11. Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza,
none So wo mu ijuru ntazarushaho guha
ibyiza ababimusabye?” (Matayo 7)
Izo nizo ngororano atanga; niwo mugabane w’abakiranutsi (Zaburi 127:3; Malaki 3:17-18). Ariko ngombwa ni kimwe: Kumenya udashidikanya ko Databuja yabyumvise; ko urubanza rwawe ruri imbere ye (Yobu 13:3; 35:14).
Ngo:
“Ntazabura kukugirira neza numutakira,
nakumva azagusubiza.”
(Yesaya 30:19)
Ariko birasobanutse? Ni: “nakumva”! Mbese yakumva gute?
(i) Ikiranure n’ibikurega (Matayo 5:23-26; Yobu 22:21-30; Yesaya 58:6-13; Yesaya 59:1-2), kuko isengesho ry’umunyabyaha ari ikizira k’Uwiteka (Imigani 15:8; Imigani28:9)/
(ii) Kora imirimo myiza izagutsindishiriza imbere y’Imana (Yesaya 38:3; Yobu 29; 31; Nehemia 5:19; Nehemia 13:14; 13:22; Ibyakozwe n’intumwa 9:36-43; Yakobo 2:14-26);
(iii) Ikomezemo kwizera, kuko utagufite adashobora kunezeza Imana (Abaheburayo 11:6); kandi utizera ntacyo ashobora kubonera ku mwami Imana (Yakobo 1:6-8).
(iv) Kandi nusenga, ntukavugavuge amagambo menshi cyangwa ngo usakuze nk’abapagani; kuko Imana atari umuntu ngo yumvishwe n’agahato cyangwa gushyeshya, ikaba kandi itarapfuye amatwi ngo yumvishwe n’urusaku (Matayo 6:7; Yesaya 59:1-2). Amagambo macye gusa; ariko akubiyemo byose: amagambo agucisha bugufi kuri Shobuja, nyamara kandi anakwigiza hafi, akagutakira ndetse akagutakambira ku byifuzo byawe byose.
(v) Ikindi ariko kandi, ntukifuze kandi ntukararikire ibikomeye; oya! Ahubwo wemere kubana n’ibyoroheje (Yeremiya 45:5; Abaroma 12:16). Nibwo Imana y’amahoro izabana nawe (Abafilipi 4:4-9), ikumva kandi ikita ku gusenga kwawe (Zaburi 139:4; Yesaya 58:8-9).
Mbega uyu mwigishwa ntiyari yize? Yari yize rwose. Ariko se yari guhera he; umwana w’umuntu wavukiye mu byaha, agakura ahishwe mu maso h’Imana? Yari akeneye urugero rw’isengesho rizima, kabone n’ubwo yazaba ariryo akoresha gusa mu bihe bye byose byo gusenga, ku cyifuzo cyose yaba afite. Umenya ubukene bw’umutima w’umuntu, ntajya atanga igice; iyo ahagurukijwe no kugusubiza, aguha ibyuzuye.
Bibiliya iratubwira iti:
“Kandi nta mubabaro yongera ho.”
(Imigani 10:22)
Nibwo amuhaye urugero rw’isengesho; aramubwira ati, nuko musenge mutya muti:
“Data wa twese uri mu ijuru,
izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze;
ibyo ushaka bibeho mu isi nk’uko biba mu ijuru.
Uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi.
Uduharire imyenda yacu,
nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu.
Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi;
kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro
ari ibyawe none n’iteka ryose,
Amen.”
(Matayo 6:9-13)
Kandi ubwo rya sengesho ryarangiye! Nawe ubasha kubaza uti:
- “Mu magambo macye gutyo?”
Yego rwose; mu magambo macye gutyo. Nyamara kandi, nubwo ari rito gutyo, iryo sengesho rikubiyemo ibintu byinshi. Nta no gusakuza kubayeho, nyamara dore muri ryo icya ngombwa cyose cyakenerwa n’umwana w’umuntu kirimo, kandi icyifuzo cy’umutima umenetse gisubirizwamo: Guhagarara imbere y’Imana.
Iri sengesho ubwaryo, ni inyigisho ikomeye; buri jambo ryose ryo muri ryo, ni inyigisho y’agatangaza.
Mbese uyu mwigishwa ntiyatsinzwe mu mutima? Ahari yaba yaranihannye mu mutima we; kuko yibukijwe byinshi, kandi atsindwa na byinshi. Ikigeretse kuri ibyo kandi, inzira iganisha mu bwami bw’ijuru yaramuhishuriwe (Zaburi 85:5-6), ava mu rupfu, ajya mu bugingo (Imigani 15:24; Luka 15:32).
Guhera none, ntazongera kuzamura amasengesho adafite umumaro n’ubugingo; azajya asenga mu buryo bushya yigishijwe n’umwami we (Matayo 11:28-30). Azajya asenga mu kuri no mu Mwuka (Yohana 4:23), yigire aho Data ari mu bihe bye byo gusenga, amuganyire iby’ubukene bwe bwose. Kandi bimubereye icyigisho gikomeye! Kandi azabyigisha n’abandi. Azajya asengesha ubwenge bwe, ariko kandi ntazigera areka kwibuka no kwibwira iby’iri sengesho ry’umwami, kuko amenye neza adashidikanya ko aribwo buryo bwo gukingura ijuru (1 Abakorinto 14:15).
Ni ibiki bikubiye muri iri sengesho rigufi gutya, nyamara ryazanye impinduka mu buzima bw’uyu mwigishwa? Uwahabwa kubimenya neza no kubivugaho mu magambo arambuye, ntiyabona aho akwiza ibitabo byakandikwa. Icyakora turabivugaho bike gusa, turekere umwanya Umwuka Wera w’Imana kwigisha buri wese ibihwanye n’ibyamufasha.
Mbese ubundi koko, nk’uko umuririmbyi yabivuze, inyanja zose zibaye wino, ijuru rikaba impapuro, ibyatsi nabyo bikaba uducumu tw’abanditsi, ab’Isi bose bakaba abanditsi kandi bagasabwa kubyandika, aho byashoboka? Oya! Impapuro zidashize, hakama inyanja arizo.
2. Data wa Twese uri mu Ijuru.
2.1. Ni Imana ifuha.
Mu mateka y’abisirayeli, kutagondwa ijosi kwabo (Gutegeka kwa II 10:16) byagiye bituma Imana ibarakarira, ikabakongoza umujinya wayo; kuko Imana yacu ari umuriro ukongora (Kuva 19:18; 1 Abami 18; Itangiriro 15:1-17; Abaheburayo 12:19).
Mbere yuko Adamu acumura, Edeni yari ubusitani bwiza cyane bwakifuzwa guturwamwo na buri wese. Icyo gikingi cyameragamo ibiti by’amoko menshi: ibyera imbuto ziribwa nziza kandi nyinshi, ibyo kwikingamo akazuba cyangwa kugamisha imvura, ibitanga impumuro nziza, n’ibindi byinshi bijyanye na cyose cyifuzwa na mwene muntu.
Adamu na Eva ntibari bakeneye guhinga cyangwa guteka umutwe mu buryo bwose ngo bakunde babone ibyo kubatunga, kuko iryo shyamba ryabahaga ifunguro ryabo rya buri munsi. Ariko aho bamariye gucumura, ingaruka mbi nyinshi zahise zibageraho; si kuri bo gusa, ahubwo ni ku baremwe bose.
Icya mbere, birukanishijwe inkota ya malayika uteye ubwoba kuva muri ubwo buturo bwiza, aho bahoraga mu maso y’Imana n’imbere y’ineza yayo (Itangiriro 3:23-24).
Icya kabiri, ubutaka bwatangiye kubamerera urwiri n’ibitovu mu cyimbo cy’imbuto nziza ziribwa (Itangiriro 3:18).
Icya gatatu, imiruho y’uburyo bwose yabagezeho kandi bayokamisha ababakomokaho bose; harimo n’urupfu (Itangiriro 3:15-19; 4:8; Abaroma 5:12).
Mu gihe cya Nowa, abantu bari bakabije gukora nabi. Bibiliya ivuga ko byageze n’aho Imana yicujije icyatumye irema abantu (Itangiriro 6:5-6). Nicyo cyatumye Imana ifata umugambi wo kubarimbura, bituma ndetse n’ibyatsi n’inyamaswa byo mu gasozi bitacumuye bikongerezwa kuri uwo mujinya w’Imana (Itangiriro 6:7). Yewe n’abana bato batakoze icyaha barimbukiye muri uko kurimbuka gukabije. Iyo Nowa atagirira umugisha k’Uwiteka (Itangiriro 6:5-8), inyoko muntu iba yarashiriye aho; nta gushidikanya, jye nawe ntituba twarabayeho.
Mu gihe cya Loti naho, Sodomu na Gomora byatwitswe n’umuriro ukaze uvuye mu ijuru, bitewe n’ibyaha bikabije n’urugomo byakorerwagwa muri iyo mijyi (Itangiriro 19:13-14). Ni nde wakitegereje ibyabaye kuri Sodomu na Gomora ntatinye Imana? Cyane cyane Loti warokotse iryo teka, nyamara arisizemo umugore we n’ubutunzi bwe bwose.
Mu gihugu cya Egiputa, Abisirayeli bahababarijwe n’uburetwa bukomeye, kugeza aho kuniha kwabo kugeze mu ijuru (Kuva 2:23-25). Ibyo ariko byabaye nyuma y’imyaka 430 yose, Abisirayeli bababazwa n’uburetwa bakoreshwagwa n’Abanyegiputa, Imana ireba ikabyihorera kuko igihe byari bitegekewe cyari kitararangira (Itangiriro 15:13-16). Reba nawe: Gutaka uri munsi y’ibicu kugeza aho byumvikanye mu ijuru, nta kirakorwa ngo utabarwe! Mbese biroroshye ngo iyo Mana ube ukiyiringira? Bibasha bake, nka Yobu wenyine (Yobu 6:14; 13:15-16). Mbese tuvuge iki?
Tuvuge se iby’imibabaro Abisirayeli bababarijwe i Babuloni (Soma igitabo cya Yeremiya n’icya Ezekiyeli)?
Tuvuge se inkota y’Uwiteka yarimbaguye abantu mu by’icyaha cya Dawidi (2 Samweli 24)?
Tuvuge se iby’Abisirayeli barimbagurikiye mu butayu berekeza i Kanani (Abalewi 10:1-7; Kubara 11:1-3; 14:26-30; 16:29-35; 17:12; 21:1-6)?
Tuvuge se iby’inzara mbi yazambije Isirayeli Imana ikabireka gutyo igihe n’igihe, kugeza aho ababyeyi barya abana babo (2 Abami 6:24-33)?
Mu kuri, igihe cyaturenga.
Erega n’uwabonye irimbuka rikabije ry’Abanyegiputa ku nyanja itukura, ntiyabura gutekereza no kwibaza byinshi kuri iyo Mana ifuha (Kuva 14:26-31; Abaheburayo 10:31)! Ni muri uwo murongo intumwa Petero yandikiye abari bamaze kugirirwa ubuntu bwo kwinjira mu muryango w’Imana agira ati:
“Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze,
ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y’ubusuhuke bwanyu mutinya.”
(1 Petero 1:17)
Kandi umwanditsi w’urwandiko rwandikiwe Abaheburayo nawe arabishimangira ati:
“Biteye ubwoba gusumirwa n’amaboko y’Uwiteka.”
(Abaheburayo 10:31)
Aho hose ndetse n’ahandi henshi, Imana ntiyababariraga na mba! Ukuboko kwayo kubanguriwe gukubita, ntawo kuguhina wabonekaga (Abaheburayo 10:31). Kuki? Imana, umucamanza utabera, ntiyareka umunyabyaha ngo akomeze yidegembye, adahanwe (Yeremiya 30:11). Nyamara kandi aho hose, byaterwagwa no kugoma gukabije k’umwana w’umuntu (Abalewi 26:14-39; Gutegeka kwa II 28:15-68).
2.2. Nyamara ariko, ni Data.
Wambaza uti:
- “Iyo Mana igirira abo yaremye gutyo nta mbabazi, yahindukira ikaba na Se gute? Mbese umubyeyi yagenzereza umwana we bene ako kageni?”
Ni ikibazo cyumvikana.
Bivugwa ko umwami umwe wo mu gihugu cya kure yangaga isazi cyane, ku buryo atifuzaga kuyibona na mba. Ibyo byatumye ashyiraho umukozi uhoraho wo gutsemba icyitwa isazi cyose, nta mbabazi kandi hatitawe ku byakangirika byose; isazi ipfa kuba yapfuye.
Iyo isazi yagwaga ku rukuta, uwo mukozi yayikubitaga igihiri cye, rimwe na rimwe urukuta rugasenyuka, hakagora isana (ariko ntacyo kuko isazi yabaga yapfuye). Utubati n’ibikoresho byo mu rugo byose ntibyasonerwagwa mu gihe cyabaga ari ikibazo cyo kwica isazi.
Igihe kimwe rero, isazi iza kugwa mu ruhanga rw’umwana w’umwami wagombaga kuzaragwa ingoma. Wa mugaragu, mu kurangiza inshingano ze, ntiyazuyaza maze ahita ayikubita ubuhiri. Kandi ntiyahushaga! Isazi irapfa, nibyo; ariko uwo muragwa w’ubwami nawe ntiyarusimbutse. Hari kongerwaho iki? Si umwana w’umwami wari wanzwe; isazi niyo yari yanzwe rwose.
Bibiliya iratubwira iti:
“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane,
byatumye itanga umwana wayo w’ikinege,
kugirango
umwizera wese atarimbuka,
ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”
(Yohani 3:16)
Mbese ntubona isano riri hagati y’uyu murongo n’inkuru y’uriya mwami wangaga isazi?
Ijambo ry’Imana ritubwirako ibyaha bimaze kugwira mu isi, Uwiteka Imana yicujije icyatumye arema umwana w’umuntu, bimutera agahinda mu mutima, ndetse agambirira kubarimbura (Itangiriro 6). Kandi kubwo kurimbura gukabije kwabaye icyo gihe, nta nyoko muntu yari kuba ikibarizwa ku isi iyo Nowa atagirira umugisha k’Uwiteka (Itangiriro 6:8). Nyamara se byafashije iki kurimbura abantu bo mu gihe cya Nowa? Kuko urubyaro rw’abakomotse kuri uwo mukiranutsi batakomeje inzira ye; ahubwo barushaho gutera imbere mu byaha, kugeza n’aho bimwe basigaye babikorera kwendereza Uwiteka gusa (Ezekiyeli 8).
Uwiteka yari gukora kindi ki? Kuko yari yararemye umuntu mwiza, amukunze, icyaha aba ari cyo kimukururira kurimbuka buheriheri. Ntabwo Imana yarimburaga abantu, ahubwo nuko batitandukanyaga n’icyaha yashakaga kurimbura.
Ubwayo yarivugiye iti:
“Sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha;
ahubwo nezezwa nuko umunyabyaha ahindukira,
akava mu
nzira ye, maze akabaho.”
(Ezekiyeli 33:11)
Nguko uko icyaha cyakomezaga kwicisha abantu, ntawo kubacungura. Nibwo Imana ifashe icyemezo gikomeye cyo kohereza umwana wayo w’ikinege Yesu Kristo ngo ayireherezeho abo yaremye, abunge nayo. Ageze mu isi, yabwirije ubutumwa bw’imbazi, ahamagarira bose bari baruhijwe n’imitwaro y’ibyaha byabo kuyimuzanira, ngo ayibikorerere (Matayo 11:28).
Havugwa inkuru z’abavandimwe babiri, umwe yari umunyangeso nziza ariko undi ari umunyangeso mbi. Ni byaha ki atakoraga? Kwiba, gusambana, urugomo rw’uburyo butari bumwe; yewe, ntiwabirondora ngo ubirangize. Igihe kimwe rero yaje kwendereza umuntu mu mudugudu, aramukubita, ndetse aranamwica. Yahise atoroka kuko bene umuntu bamukurikiye ngo bahore.
Yageze ku muvandimwe we yenda kwicwa n’ubwihebure, isi itamufitiye aho kumuhisha, dore ko imyenda ye yagendaga itonyangiriza mu nzira amaraso y’uwo yishe yari amwuzuye. Mwene nyina amubonye yumva aramubabariye rwose. Ariko yari kumufasha ate? Abahozi bari bugufi cyane.
Iyo akigira akanya ko gutekereza icyo gukora cyo kumukirisha, nta by’isi yari kurengera atabitanze ngo ariko amuheshe kubaho. Nyamara dore nta kanya yari agifite; isaha yari ku rugi, igihe kiri bugufi bwo kurenga.
Nta mwanya wari uhari rero wo guta; niba hari icyo yari gukora cyo kumukirisha, byari uwo mwanya yagombaga kubikora, kuri uwo munota; kuko amasegonda macye gusa, igihe cyari kuba cyarenze rwose.
................................................................................................. .................................................................................................
Mbese urifuza kumenya uko byagendeye uwo muvandimwe wari mu makuba n'icyemezo mwene nyine yafashe mu mahitamo agoye yari afite igihe kitararenga? GURA nibuze igitabo kimwe, cyangwa se FASHA utanga inkunga yawe ihwanye nibura n'ikiguzi cy'igitabo kimwe; ubundi tuguhe urufunguzo rukubashisha gusoma ibihishwe abadafite bene urwo rufunguzo.
3. Izina ryawe ryubahwe,
ubwami bwawe buze.
Mu isi abantu bajya bikomeza, bagatinywa bitavugwa; icyo bavuze ko gikorwa kigahita gikorwa (ku butaka no ku bantu ubushobozi bwabo bugarukiraho), kutagikora bikaba kwiharizaho no kwikongereza uburakari bw’abo bagandiye.
Nyamara bene abo bantu, ni abantu gusa; si Imana (Ezekiyeli 28:2). Bahumeka umwuka wo mu mazuru gusa (Yesaya 2:22), kandi nabo barapfa (Zaburi 90:3); iyo umwuka ubashizemo, iyawubahaye yawishubije (Imigani 17:7; Umubwiriza 12:7), n’imigambi yabo yose irashira (Zaburi 146:3-4).
Aho ngaho abantu bose basohorera, nta mukene uhabogoreza, nta mfubyi iharirira, kandi nta ukomeye wongera kuharenganiriza uworoheje; igikomangoma n’umugaragu, barareshya (Yobu 3:17-19). Nyamara nubwo bimeze bityo, duhindira umushitsi imbere y’abakomeye, abo bana b’abantu bapfa.
Bibiliya itubwira neza ko Imana Yehova ariyo yonyine yahozeho mbere y’ikindi kintu cyose cyatekerezwa, iriho ubu kandi izahoraho. Ku bw’ibyo, ihora yitwa “Ndiho” (Kuva 3:14-15); kuko itazigera ibarwa muri “kera habayeho”.
Kuba abantu bahumeka (na ba bandi utinya), babikesha Imana yonyine. Kurama kwabo no guhirwa mu byo bakora, biva kuri yo. Niyo ivuba imvura igihugu kikagira uburumbuke, yakinga ijuru ngo imvura itagwa amapfa akabidogereza (2 Ngoma 6:26-27), maze ibikomangoma bikifata impungenge nka rubanda giseseka.
Imana niyo yimika abami n’abatware ibakuye ku cyavu, ikavaniraho n’abandi kubacisha bugufi cyane, ngo ababona bagasobanukirwa bamenye ko ariyo inyaga abami n’abatware ikagabira abo ishaka (Danyeli 4:25); kuko bitava ku bushake bw’umuntu, cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana ihamagara (Abaroma 9:16).
Higeze kubaho ibihe igihugu cya Egiputa cyari igihangange mu isi ku kigero cy’ibihugu bimwe na bimwe byo mu isi yacu ya none. Igihe kimwe rero, mu makuba menshi yari ari kugwira Egiputa kubera kugoma, Imana yatumye umugaragu wayo Mose kuri Farawo, umutware wa Egiputa, ubu butumwa:
“Iyo nkirambura ukuboko kwanjye nkagukubita, uba waratsembweho wowe n’abaturage bawe. Ariko
narakuretse ubaho, kugira ngo ubone imbaraga zanjye, kandi mu isi yose bavuge izina ryanjye.”
(Kuva 9:15-16)
Urabyumva? Keretse ko byatwaye Farawo igihe kubimenya, no kwemera ugushaka ku Imana (Kuva 5:1 – 14:31).
Niyo ireka igihugu kigaterwa n’akaga katari kamwe (Abalewi 26:14-39), abantu bakaburira amahoro munsi y’ijuru; nyamara kandi ni nayo itegeka umugisha kuza ku muntu (Gutegeka kwa II 28:1-14), amahoro akaba k’uwa hafi n’uwa kure (Yesaya 57:19).
Byose niyo ibitegeka: yakinze, nta ukingura; yakinguye kandi, nta ukinga (Ibyahishuwe 3:7-8; Yesaya 22:22). Ubwayo yarabajije iti:
“Nuko rero mwangereranya na nde twahwana?”
(Yesaya 40:25)
Icyayo ni ukubahwa no gupfukamirwa, icy’abantu ni ukwicisha bugufi imbere yayo no kuyisenga (Yohana 3:30; Yesaya 43:7; Kuva 20:3).
Yesu rero yigisha abantu gusenga, yarababwiye ati:
“[...] mujye muvuga muti:
‘[...] Izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze’.”
(Luka 11:2)
Nibyo! Izina ry’Uwiteka Imana ryubahwe.
Ese ubundi Imana yari yaremeye umuntu iki? Bibiliya itubwira ko yamuremeye guhesha Imana icyubahiro (Yesaya 43:7). Iyo abantu bubaha kandi bakubahisha Imana, baba bari gusoza umugambi w’icyatumye Imana ibarema. Kutayubaha, ni ukuyitera kwicuza icyatumye ibarema, ari nacyo cyazaniye akaga abo mu gihe cya Nowa (Itangiriro 6:6-7), utaretse n’ab’iki gihe (Yesaya 24:20; Mika 7:16).
Kandi dore, Imana yahozeho mu ijuru ryayo, ibana n’umutwe munini cyane w’ingabo z’abamalayika, n’ibizima bine, n’abakuru 24, bahoraga bayisingiza bikubita imbere yayo bagira bati: “Urera; Urera; Urera.” (Yesaya 6:1-3; Ibyahishuwe 4:1-11).
Na Yesu umwana w’Imana w’ikinege, yari kumwe nayo (Yohana 1:1-2; Ibyakozwe n’Intumwa 7:56).
Igihe kimwe rero, malayika Lusiferi wayoboraga umutwe w’abaririmbyi mu ijuru yarigometse, aragoma, ashaka ku cyubahiro cy’Imana, ngo nawe ajye aramywa kandi asingizwe nk’Imana (Ezekiyeli 28:12-19). Mbega kwifuza! Mbese yumvaga yari kuramywa na nde? Ikiremwa kuramya ikindi kiremwa nkacyo? Erega arashega kandi aramaramaza! Kugeza ashoje intambara mu ijuru ry’Imana (Ibyahishuwe 12:7-12).
Nicyo gituma ijuru rya mbere naryo rizakurwaho, kuko naryo ryakorewemo icyaha, rikaberamo intambara; mu kuri, hazabaho ijuru rishya, n’isi nshya (Ibyahishuwe 21:1).
Muri iyo ntambara, malayika Mikayire wari uyoboye umutwe w’ingabo z’abamalayika bakomeje kugandukira Imana yakubise inshuro Lusiferi n’ingabo z’abamalayika bamuyobotse, ndetse baratsindwa bidasubirwaho, bacibwa mu ijuru, boherwa mu isi (Ibyahishuwe 12:9).
Abamalayika ni imyuka; ntibapfa rero. Ku kudapfa, bafite akamero k’Imana. Kuko babaho iteka, byatumye bacibwa mu ijuru kugira ngo amagomerane amarweho rwose.
Imana irema umuntu, mu ruhande rumwe kwari ukugirango ayubahe; ariko kandi mu rundi ruhande, kwari ukugira ngo abere umucamanza abo bamalayika bagomye. Nibyo! Umucamanza wo kubemeza ko bagomye kutubaha Imana kandi bo ari imyuka, mu gihe umwana w’umuntu we ayubaha kandi ari umukungugu gusa, utuye mu mibabaro n’imiruho yo mu isi, kure y’ubushyuhe n’umunezero byo mu maso y’Imana.
Abo bamalayika baciwe mu ijuru, nibo babaye imyuka mibi ihora izana ibibazo ku isi. Bibiliya ibita “abadayimoni”, naho umukuru wayo Lusiferi ikamwita “Satani”.
Iyo umuntu yubashye Imana, abo badayimoni na Satani baramwara, bagatsindwa rwose; bakimenyaho ko bagomye koko, kandi ko Imana yabaciriye urubanza rw’ukuri, rutabera, kubirukana mu ijuru.
Iyo umuntu atubashye Imana, abo badayimoni na Satani babona ikibongeramo intege, bakamera nk’abirara, bakaniha igisobanuro cyo kuba batarumviye Imana.
- “Ahaa! Ntimubona? Ya mategeko y’Imana ni akadashoboka; arakomeye, kandi nta mudendezo atanga. Dore n’umuntu yamunaniye!” Ndibwira, akaba ariko abo bamalayika babi bigamba; n’ibindi nk’ibyo.
Nuko rero, abo badayimoni n’umukuru wabo Satani bahoza amaso ku muntu. Niyo mpamvu Bibiliya itubwira ngo:
“Mwirinde ibisindisha, mube maso;
kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka
uwo aconshomera.”
(1 Petero 5:7)
Ariko se ubundi mwene muntu arebye byose Imana yamuhaye ku buntu, ntiyayubaha? Dore ahumeka umwuka wayo, ku buntu. Ari uwo kugurwa yawishyura iki? Araryama agasinzira, imigambi ye yose ikuweho, ku bw’ubuntu bugacya akabyuka. Si ibyo gushimirwa Imana?
................................................................................................. .................................................................................................
Mbese ushaka gukomeza kumva uko umwanditsi yahishuriwe iby'iri sengesho, cyane cyane kuri iyi ngingo ngo "izina ryawe ryubahwe"? GURA nibuze igitabo kimwe, cyangwa se FASHA utanga inkunga yawe ihwanye nibura n'ikiguzi cy'igitabo kimwe; ubundi tuguhe urufunguzo rukubashisha gusoma ibihishwe abadafite bene urwo rufunguzo.
4. Ibyo ushaka bibeho mu isi,
nk’uko biba mu ijuru.
Kenshi gusenga kwacu kujya kutuzanira imvune yo mu mutima kuruta guhumurizwa kuzuye. Ibyo bikatumerera gutyo kubera ko dusengeye amahoro nyamara tukabona intambara, twajya gusengera Imana ku musozi uyu n’uyu tuyisaba amahirwe, amaherere akadutegerereza ku muryango w’inzu yacu; iyo rimwe na rimwe atadufatiye iyo twagiye gushakira Imana. Mbega ibyo ntibiciye intege? Nyamara kandi Iyo yaduciriye iyi nzira yo gusenga niyo yahamije ngo:
“Musabe muzahabwa,
mushake muzabona,
mukomange ku rugi muzakingurirwa.”
(Matayo 7:8)
Ndetse mu kubishimangira, iri jambo rirakomeza ngo:
“9. Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga arakingurirwa;
10. Mbese muri mwe, hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye? Cyangwa yamusaba ifi
akamuha inzoka?
11. Ko muri babi, mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza
ababimusabye?”
(Matayo 7)
Mbese mu buzima bwacu bwa buri munsi, nta miraba n’imiyaga yaduhungabanyije kubera ibyo twasabye Imana, tukabisengera tubyingingiye, nyamara ntitubihabwe, bikatumerera nk’aho twiringiriye Imana ubusa? Nk’umuntu, sinabura kumva uwahungabanywa n’ibyo, bikamutera gushidikanya niba Imana ibaho, biti ihi se niba we imwitayeho.
Na Yobu (nk’umuntu) niko yavuze, ati:
“Urembye akareka kubaha Isumbabyose,
akwiriye kubabarirwa n’inshuti ye.”
(Yobu 6:14)
Kandi ni byo! Mbese wowe mu mwanya we, utekereza ko wakora iby’ubutwari kurusha uwo? Biroroshye kuvuga ngo “yeee”! Ariko abaca imigani bo baravuze ngo “utabusya abwita ubumera”! Naho umwami Ahabu we atuma ku mwami Benihadadi, wamwishongoragaho ku by’ubutwari ku rugamba, ati:
“Ucyambara umwambaro w’intambara ngo atabare,
ye kwirata nk’uwikuramo atabarutse.”
(1 Abami 20:11)
Mbese si ko byari bikwiye kugenda? Ariko kuko “iguye hasi nta itayigera ihembe”, inshuti ya Yobu, mu makuba yamuteraga akamutera kwizinukwa no kuganya, imwishongoraho ngo iramugira inama, iti:
“Ariko ari jye,
ubu mba nshatse Imana,
kandi Imana akaba ariyo negurira ibyanjye.”
(Yobu 5:8)
Mbese uyu Elifazi yarushaga Yobu kumenya Imana? Yewe, habe no kumenywa nayo, ntiyabimurushaga. Hari uwari wamubwiye se ko igitumye ibya Yobu byazambye aruko atari hafi yayo? Erega no mu maganya ye, Yobu asa n’uwabazaga Imana ati: “Mbese si wowe niringiye? Kuki ungirira utya?” (Yobu 7:19-21).
Tekereza nawe!
Iti:
- “Musabe, muzahabwa”.
None urayisabye, ikugaragariye nk’itagira icyo ifite, kandi ariyo mugenga wa byose.
Ikongera iti:
- “Mushake, muzabona”.
Nyamara ukayishakira hose, ukabura mu maso hayo nk’aho itabaho, mu gihe tuzi ko ibera hose icyarimwe.
Kandi iti:
- “Mukomange ku rugi, muzakingurirwa”.
Nyamara mu gusenga no mu kwiyiriza umutima wawe ugakomanga ubudatuza ku rugi rw’ijuru, ariko ntiwumve ijwi iryo ari ryo ryose, ijuru rikakubera nk’iridatuwe.
None ikibazo kiri he? Imana se irabeshya? Ntibikabeho. Bibiliya iratubwira ngo:
“Imana si umuntu ngo ibeshye,
kandi si umwana w’umuntu ngo yihane.”
(Kubara 23:19)
Ntibeshya rero.
Mu bubi bw’abana b’abantu, bazi guha abana babo ibyiza, iyo babibasabye. Kandi n’iyo batabasabye, bamenya kubaha ibyiza bibakwiriye. Mbese uretse umurwayi wo mu mutwe, hari umubyeyi ubwirizwa kwambika umwana we? Hari uwo babwiriza kumugaburira se? Naho se kumuvuza yarwaye? Kumutabara atatse? Mu kuri, ntawe ubibwirizwa; bimubamo. Icyiza adakorera umwana we, ni icyo adashoboye gusa.
None se utekereza ko ku Mana atari ko biri? Iyahaye umubyeyi kugirira neza umwana we, kumukuyakuya no kumugirira impuhwe, yo ntibigira, ndetse kurushaho? Umva n’ikirenze ibyo: umuntu afite aho agarukiriza mu bushobozi, ariko Imana yo ishobora byose. Ntacyo rero yabuzwa gukorera umuntu bitewe nuko itagishoboye. None kuki hari ibyo ayiburana? Mbese umuntu yaba arusha Imana urukundo n’impuhwe, upfa akarusha Uhoraho gukiranuka (Yobu 4:17)? Ntibikabeho.
None ikibazo kiri he koko, niba ijambo ry’Imana ritabeshya?
Riti:
“Ko muri babi,
kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza;
none So wo mu ijuru
ntazarushaho
guha ibyiza ababimusabye?”
(Matayo 7:11)
Ni uko iryo jambo rivuga. Uwashaka kumenya aho ikibazo kiri rero, yagishakira muri iryo jambo ubwaryo.
Reka turirebe neza:
“Ko muri babi (kandi niko biri), kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza (ni ibyiza gusa, si ibibonetse byose); none So wo mu ijuru (ni Data, kuruta ba data b’umubiri) ntazarushaho guha ibyiza (ni ibyiza gusa, ntabwo ari ibyo twifuza byose) ababimusabye”?
Ni ukuri, azarushaho.
Ikibazo rero, kiri mu ijambo ubwaryo; nimwo impamvu yo gusubizwa iri, nimwo n’impamvu yo kudasubizwa iri.
Mu ijambo ry’Imana dusoma ngo:
“Ni muguma muri jye,
amagambo yanjye akaguma muri mwe,
musabe icyo mushaka cyose,
muzagihabwa.”
(Yohana 15:7)
Nguko ukuri: “musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa”; ariko amagambo ya Yesu ari muri mwe. Kandi arimo by’ukuri, bitari igice, kandi bidacuritse.
Nicyo gituma ijambo rivuga ngo:
“Murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi,
mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.”
(Yakobo 4:3)
Dukwiriye Umwuka Wera wa Kristo, we utanga kumenya kose; kugira ngo adutere kumenya no gusaba byose, duhagaze neza mu ijambo ry’Imana. Nibyo! Kuko irindi jambo rigira riti:
“Irondora imitima izi iby’Umwuka atekereza,
kuko Umwuka asabira abera nk’uko Imana ishaka.”
(Abaroma 8:27)
Nuko rero, turi mu ijambo, Imana yo mu ijuru irusha ba data b’umubiri kuduha ibyo dusabye. Hirya y’ijambo, ntacyo dushobora kubona ku Mana.
Namwe nimutekereze: ni nde mubyeyi waha umwana we byose yifuza? Umwana w’imyaka 5 asabye se kumuha imodoka yo kujya yitwara, n’ubwo abishoboye kandi amukunda ate, yayimuha? Mbese amusabye gukora mu muriro yamwemerera? Amusabye kumureka ngo asimbukire mu rwobo rurerure yamureka? Umwali wasaba se kumutera inkunga yo kwinjira mu buraya yayihabwa? Nibwira ko mu cyimbo cy’inkunga yashakaga ya se, icyo yabona cyaba abarinzi bo kumutangira muri iyo nzira igana ku kurimbuka, n’ubwo we yumvaga muri we ari iy’umunezero.
Kandi koko, ni ukuri:
“Hariho inzira umuntu yibwira ko ari nziza;
ariko iherezo ryazo ni inzira z’urupfu.”
(Imigani 14:12; 16:25)
Uko ni ko biri: nta mubyeyi waha umwana byose yifuza, ariko se ntamwima ibyiza by’ukuri. Natwe Imana iduha ibyiza by’ukuri gusa. Hirya y’ibyiza, ntitwemerera; ahubwo iradutangira, ndetse bikaba nk’aho iturwanya, itatwanze, ahubwo igira ngo idukize.
Nibwo tumera nk’umwana muto, utazi ubwenge, urakarira umubyeyi we kuko amushikuje yari agiye kwigira mu muriro; maze kuko abikoranye igihunga n’ibakwe ryinshi, umwana akababara mu kuboko. Mbega ukuntu arira, arakariye uwo mubyeyi umubujije ibyiza (niko aba abyumva), akanamubabaza mu kuboko! Kera, iyo amaze gukura, nibwo amenya ko byose umubyeyi we yamukoreye, harimo n’ibyo yamubabajemo, byari mu rukundo gusa.
Ni mu kumenya ibyo umwe yaririmbye ati:
“Ibyishimo byose n’ibyago byacu
Biva mu rukundo rw’umwami Imana;
We gushidikanya, jya uyiringira
Ntiyahemukira uyizera atyo.”
Kandi undi ati:
“Kubimenya ni kwiza rwose.”
Ahari wavuga uti:
- “Jye si ndi umwana w’igitambambuga; nzi gutandukanya icyiza n’ikibi: kuki itampa ibyiza nyisaba?”
Reka tukwemerere ko uri mu kuri. Ariko se ufite kumenya kose? Wamenya ibiriho ubu se, n’ibizaba ejo? Ubimenye se, wamenya n’ibizaba umwaka utaha? Muri byose kandi, nta bwishingizi ntakuka watanga, kuko uba utazi icyo ejo hazacyana.
Ineza umuntu yakugirira none, ntiwamenya icyo ihishe cyangwa ingaruka yayo. Kuko bucya bucyana ayandi, kandi nta kigirwa ibanga iteka; ibihishwe ntibiguma bityo, igihe kiraza kikabihishura.
Nyamara Imana yo imenya byose; ikamenya ibyenda gukurikiraho bitari byasohora. Abantu ibihumbi bashobora kugushyigikira, bakavuga ko ufite ukuri n’ingingo, ndetse bagaha umugisha ibyo wenda gukora, nyamara Imana yo ibona nta mugisha urimo, kandi ko igitekerezo cyawe kiganisha mu kukuzanira amakuba.
Reba nawe. Mose, umugaragu w’Imana, yagendanye nayo ibihe byinshi; ndetse mu bakurambere mu byo kwizera nta n’umwe wakoranye n’Imana nkawe. Ahari, uvanyemo Yesu Kristo, nta waboneka wamuhiga mu buhangange, haba mu maso y’Imana no mu maso y’abantu. Wabishidikanya?
Bibaye mu maso y’abantu, wasobanuza Farawo n’Abanyegiputa bose; babigutangirira bakabyusa neza, uko yakuye Abisirayeli mu maboko yabo nta ngabo z’intambara akoresheje nyamara agasiga asenye Egiputa ibi by’akabarore, na bugingo n’ubu (Kuva 4:1 – 12:51).
Bibaye mu maso y’Imana kandi, wabibaza Abisirayeli bo mu gihe cye. Mbese Abiramu na Dotani ntibabiguha neza (Kubara 16:1-50)? Aaroni na Miriyamu nabo kandi ntibabura gutanga ubuhamya bwabo (Kubara 12:1-15). Rwose, Mose yarushaga ab’igihe cye kumenya byinshi ku Mana, ariko ntiyari afite kumenya kose. Gihamya?
................................................................................................. ...........................................................................................
Waba wifuza kumenya biruseho iby'ubushake bw'Imana uko buruta kure kuba bwiza kubyo twe twifuza? GURA nibuze igitabo kimwe, cyangwa se FASHA utanga inkunga ihwanye nibura n'ikiguzi cy'igitabo kimwe; ubundi tuguhe urufunguzo rukubashisha gusoma ibihishwe abadafite bene urwo rufunguzo.
5. Uduhe none
ibyo kurya byacu by’uyu munsi.
Mu buzima bwa hano mu isi, ubukene bwa mbere umuntu agira ni ubw’ibyo kurya; ibindi biza nyuma. Kuko ubuzima bushoboka ari uko umuntu yariye. Abakora neza, babibashishwa nuko bariye; n’abagira nabi nabo nuko icyo kibazo cyo kurya kiba cyabanje gukemuka, cyangwa se bagahemuka bashaka ibyo kurya.
Inzara ijya ihindanya isura y’abantu mu maso y’abababona, ndetse bamwe ikabatera kwandavura cyangwa guhemuka; igasiba ibyiza n’ubupfura bibukirwagwaho mbere, ubutazagaruka ukundi. Niho abaca imigani bagiriye bati: “Inzara irashira, ariko ikinegu ntigishira”. Muri uwo murongo kandi, niho abaca imigani banongeye bati: “Imfura inyuze aha, ni iyariye”; kandi abandi bati: “ubupfura, buba mu nda”.
Bibiliya nayo iratubwira iti:
“Imirimo yose umuntu akora, aba akorera inda ye.”
(Umubwiriza 6:7)
Ni iki gituma abantu basubiranamo? Ni iki gituma habaho ubwicanyi? Ishyari riva kuki? Byose bizenguruka iruhande rw’ibyo kurya; kutanyurwa kw’abana b’abantu no kutizera ejo hazaza kukabatera gushishikara birundaho ibibizeza ibyo kurya by’igihe kirekire kuri bo no ku bazabakomokaho. Nuko icyaha kikavuka gutyo, amaherezo kikazanira ubugingo bwa bamwe kurimbuka ariko nabo bamaze kurimbuza benshi (Yakobo 1:15).
Kugira ibyo kurya rero kandi ku kigero gihagije buri munsi, nibwo bukene bwa mbere kuri mwene muntu; hahirwa uwabushize, niba koko yumva ubwinshi bw’amahirwe n’isumbwe afite ku bandi.
Icyakora hirya yo kugira ibyo kurya bihagije bya buri munsi, igikurikiraho ni ukwifuza kubi gutera gushaka kwigwizaho no kwikubira. Umuntu agata ubumuntu, ntabone kandi ntiyumve umusonga w’abandi baburiye ibyo kurya impande n’impande ze. Muri benshi babuze ibyo kurya amaganya akabona akito, ndetse bamwe muri bo bakanyura inzira ngufi nyamara mbi yo kwiba, byanarimba no kwica; ngo babone ibihaza inda zabo.
Urebye akabarore k’abicwa n’inzara n’urupfu rubi bapfa, ubona impamvu yo kunyurwa niba wowe ubona ibyo kurya bya buri munsi, no gushimira Imana yakurengeje icyo gikombe cyo kwicwa n’inzara.
Rero, kurya nibwo bukene bwa mbere umuntu agira; niko Imana yamuremye. Yesu rero ntiyirengagije ko ubwo bukene bukwiye guhazwa, umunsi ku wundi, maze yigisha n’abigishwa be kujya basaba Imana ibyo kurya byabo bya buri munsi; kuko biva kuri yo.
Hari umuririmbyi umwe waririmbye asenga Imana, ati:
“Umpe kumenya ibyo nigishwa
N’uburabyo n’inyoni, Mukiza
Nkwishingikirizeho.”
Mbese si gitangaza! Kwigishwa n’uburabyo n’inyoni kandi bitavuga? Nyamara burya ngo birigisha! Abaca imigani nibo bavuze ngo: “Nyir’amaso yerekwa bike, ibindi akirebera.”
Uretse ko gukanura ntuhumbye nabyo atari ko kubona. Nyir’amaso abona nyine we areba ikintu, akakivumburamo ibindi byinshi bihindura imibereho ye ya buri munsi, bikayiha isura igira.
Yesu rero niko yigishaga abantu. Mbese utekereza ko yababwiraga byinshi? Reka da! Ab’ubwenge nibo basobanukirwagwa byinshi birenze ibyo yabaga avuze; kuko yababwiraga mu migani. Ubwenge burahishura! Niho undi muririmbyi yaririmbye, asenga Imana, ati:
“Nuntunganiriza ubwenge,
Nzanezerwa nzaguhimbaza;
Ariko umutima wera,
Ndawushaka kurushaho.”
Reka turebe ku cyitegererezo cy’uko Yesu yatubwiye kwigira ku burabyo n’inyoni.
“25. Nicyo gitumye mbabwira nti: Ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘tuzarya iki?’, cyangwa
muti ‘tuzanywa iki?’ Ntimukiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘tuzambara iki?’ Mbese
ubugingo ntiburuta ibyo kurya, umubiri nturuta imyambaro?
26. Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega; kandi So wo mu ijuru
arabigaburira nabyo. Mwebwe ntimubiruta cyane?
27. Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?
28. None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira
umurimo, ntibuboha imyenda;
29. Kandi ndababwira yuko Salomo, mu bwiza bwe bwose, atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri bwo.
30. Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro,
ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe?
31. Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘tuzarya iki?’, cyangwa ngo ‘tuzanywa iki?’
32. Kuko ibyo byose abapagani babishaka; kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose.
33. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, nibwo ibyo byose muzabyongererwa.
34. Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo; umunsi wose ukwiranye n’ibibi
byawo.”
(Matayo 6)
Ngiyo inyigisho ya Yesu. Nawe, reba neza: ibikoko, inyoni n’ibimera byo mu gasozi byose! Ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika. Ko bibaho imyaka myinshi, ninde ubitunga?
Wambwira uti:
- “Ibikoko by’ibiryanyama birya ibindi bikoko bito kuri byo; ibindi birarisha cyangwa bikarya ibyo abantu bahinze, ibimera nabyo bikanyunyuza ubutaka, byarimba bigafashwa n’abantu babyitaho mu buryo butandukanye bwo kubivomerera no kubifumbira.”
Ngira ngo, nk’umuntu, waba uvuze ukuri. Kandi koko niko biri. Ntibyahawe gukora, ahubwo byahawe gukorerwa. Nicyo gituma niba Imana itanze imvura, igaha ubutaka kurumbuka ngo abantu beze byinshi, ibigirira ityo ngo barye bahage; ariko n’inyoni zayo ziba ziri mu mibare yayo, ngo zibone ibizitunga. Ibyo se wari ubizi? None se zibirya abantu babyishimiye? Oya rwose pe! Barazihiga, bakazitega imitego, bakazamagana; ariko Imana ibeshaho byose imenya no kuzirengera muri byose, zikavanaho utwazo.
Kandi byose umuntu yakorera ibyo biremwa by’Imana, abikunze, ni kubw’inyungu aba abifitemo. Niba atari amatungo cyangwa ibimera bikoze ibyo kurya bye, ni ibikoko cyangwa ibimera byo mu gasozi bimuzanira amafaranga atangwa n’abaza kubireba, bikanezeza imitima yabo.
Nyamara ibyo byose mwene muntu akorera ibindi biremwa, Imana iba ibifitemo gahunda ndende yo kubeshaho inyoni n’ibindi bikoko byayo, kugeza ku munsi wa nyuma yabyandikiye wo kubaho ku isi. Nta kinyura hirya y’umugambi wayo rero. Nta na kimwe gikenyuka; byaba ibimera cyangwa inyamaswa. Oya! Bibiliya irabihakana, ikemeza neza ko nubwo ibishwi ari ibinyagaciro gake mu maso y’abantu, nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, Data wo mu ijuru atabizi (Matayo 10:29). None se umuntu waremwe mu ishusho y’Imana (Itangiriro 1:26-27), ntizarushaho kumwitaho (Matayo 6:30)? Ishobora kubeshaho ibiremwa bitagira ubwenge buhambaye, ntibizayorohera kurushaho kunganira umuntu yahaye ubwenge mu byo agerageza gukora, ngo abone ibimutunga ?
Nuko rero, iga gusaba Imana kandi uyizeye. Kandi ujye uyisaba n’ibyo kurya, kuko yemera kubiguha. Yategetse ko urya, kugirango ubeho. Ngaho rero, jya uyisaba ibyo kurya byawe bya buri munsi. Numara kuyisaba utyo, tekereza icyo urakora kiguhesha ibyo kurya; kuko yanavuze ko gututubikana ko mu maso yawe ariko kuzaguhesha ibyo kurya kugeza uvuye mu isi (Itangiriro 3:17-19). Aha niho hagutandukanya n’inyoni n’inyamaswa. Kandi ni byiza ko ubaho gutyo; none se wahitamo kubaho nk’inka bagomba kujyana mu rwuri cyangwa bahirira ibyatsi? Oya! Wikitesha agaciro wahawe n’Imana. Rya ibyo wakoreye, kandi ujye usaba Imana kugufasha kubigeraho; nayo izagufasha.
Abantu bajya banyura mu irembo ribi, aho gusaba Imana igusha imvura igaha ubutaka kurumbuka, bagasaba imana y’amaganya. Aho gushakashaka bizeye gufashwa n’Imana, bakayoboka inzira ibatesha agaciro yo gusabiriza. Nyamara Imana yategetse ko abantu babona ibyo kurya babiruhiye. Kimwe cyo mbasha kumenya, ntiyavuze ko bazaruhira ubusa. Yego, ubutaka buzajya bumera imikeri n’ibitovu, ariko mu kutinuba no gukomeza gushakisha, umuntu azajya arya n’imboga zivuye muri ubwo butaka (Itangiriro 3:18). Nuko rero bazajya baruhira ibyo kurya, ariko babibone.
Abasenga imana y’amaganya babona iki? Ibahemba kwicwa n’inzara, gusuzugurwa no gucunaguzwa, bagapfa bifuza kandi ari akabarore mu bantu. Wowe wiba muri abo bantu; byange kandi wige kwikorera, usabe n’Imana kugufasha.
................................................................................................. .......................................................................................
Urifuza kumva bisumbyeho impamvu udakwiye kwiganyira, ahubwo ugashyira kwizera kwawe kose mu Mana kubyo kurya byawe bya buri munsi? GURA nibuze igitabo kimwe, cyangwa se FASHA utanga inkunga yawe ihwanye nibura n'ikiguzi cy'igitabo kimwe; ubundi tuguhe urufunguzo rukubashisha gusoma ibihishwe abadafite bene urwo rufunguzo.
6. Uduharire imyenda yacu,
nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu.
6.1. Turi mu mwenda.
Ijambo ry’Imana riratubwira riti:
“12. Nuko rero benedata, turi mu mwenda; ariko si uwa kamere y’imibiri yacu, ngo dukurikize
ibyayo:
13. Kuko niba mukurikiza ibya kamere y’umubiri, muzapfa; ariko nimwicisha umwuka ingeso za
kamere, muzarama.” (Abaroma 8)
Turi mu mwenda ukomeye cyane; kandi ni iby’ukuri, dufite Imana umwenda.
Mu gihe isi n’ijuru n’ibirimo byose byaremwagwa, Imana yagiye itegeka bikaba. Bibiliya itumenyesha ko isi itari ifite ishusho, yariho ubusa gusa. (Itangiriro 1:1-27)
Kuby’umucyo, Imana yarategetse ngo:
“Habeho Umucyo!”
(Itangiriro 1:3)
Nuko biba bityo, habaho umucyo.
Kuby’ubutaka gutandukana n’amazi, kuby’ibimera kumera mu butaka, kuby’izuba, ukwezi n’inyenyeri kubaho ngo bijye bimurikira isi, ngo bitandukanye kandi bivire amanywa n’ijoro, kuby’ibihumeka nk’inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zo mu kirere n’ibindi bikoko byo mu nyanja, ibyo byose Imana yarategetse ngo bibeho, bibaho.
Nyamara ku muntu ho, siko byagenze. Umva uko Bibiliya ibivuga:
“26. Imana iravuga iti: ‘Tureme umuntu agire ishusho yacu, ase natwe: batware amafi yo mu nyanja,
n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo, n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.
27. Imana irema umuntu, ngo agire ishusho yayo; afite ishusho y’Imana, niko yamuremye; umugabo
n’umugore niko yabaremye.”
(Itangiriro 1)
Abanyabwenge bw’iyi Si bavuga ko ubuzima bwaje mu isi gutyo gusa, mbese nk’uko umuntu asinzira bwacya aho yaraye aciye agasanga hameze ibihumyo. Hari uba yabiteye? Oya! Ntawe rwose; biba byaje bityo gusa. Mbese ugira ngo abo bahanga hari aho banyuranya na Bibiliya? Ashwi! Ubuzima ku isi bwaje gutyo gusa. Icyo batazi ni kimwe: nuko hari iyategetse ngo “Habeho”, birabona bibaho.
Ariko ku muntu ho si ko biri! Ntabwo umuntu yaje gutyo gusa.
Habanje kubaho inama, yigwaho, agenerwa uko azasa n’icyo azaba (Itangiriro 1:26). Maze Imana imubumba mu mukungugu, imuhumekeramo Umwuka wayo, aba ubugingo buzima (Itangiriro 2:7). Nguko uko yaremwe.
Hanyuma, Imana imuha ubutware kuri byose yari yamaze kurema. Nicyo gituma umuntu abasha kororera mu biraro amatungo yose, agatungira inyamaswa z’inkazi mu mapariki; ariko zo ntizibasha kumukorera nk’ibyo, nubwo zimurusha imbaraga. Nibyo! Ni inyamaswa gusa; ariko umuntu we, afite akamero k’ubwenge bw’Imana.
Imana imaze kurema umuntu, yamutuje muri Edeni. Edeni hari ahantu h’ubusitani bwiza, hari ibiti by’imbuto ziribwa by’amoko yose, hari imigezi ihatera guhorana amafu, kandi hatuyemo n’inyamaswa z’amoko yose uwo muntu yareberaga ubuntu atagombye gukora urugendo rurerure cyangwa ngo agire icyo yishyura. Inyamaswa zose zo muri Edeni kandi, zari zibanye neza n’umuntu: ntizamwikangaga kuko ntiyaryaga inyama, kandi nawe ntiyazikangaga kuko zari zarahawe kumugandukira zose.
Mu busitani bwa Edeni, iyo umuntu yasonzaga yasoromaga kandi akarya imbuto ashatse zose, ku buntu kandi ku giti cyose; uretse ku giti kimwe gusa: “igiti kimenyesha ikibi n’icyiza”.
Ikibabaje, mu gihe imbwa umuntu yiyororeye ayibwira ngo “garuka!” ikagaruka, umuntu we yanze kumvira Imana kuby’icyo giti; maze yumvira uburiganya bw’umubi, aramburira ibiganza bye ku giti kimenyesha icyiza n’ikibi, ibyo yari yarabujijwe. Sibwo yikururiye akaga! Ni koko, nk’uko baca umugani, “umuntu ananira umuhana, ntawe unanira umushuka”.
Mu by’ukuri, dore icyo Imana yari yarabwiye umuntu:
“16. Ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi, ujye urya imbuto zacyo uko ushaka;
17. ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntukaziryeho: kuko umunsi wakiriyeho, no
gupfa uzapfa.”
(Itangiriro 2)
Satani ukuntu ari umubeshyi, niko kumvisha umuntu ko gupfa atazapfa. Umva uko Bibiliya ibivuga:
“4. Iyo nzoka ibwira umugore iti: ‘Gupfa ntimuzapfa;
5. kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza, mugahindurwa nk’Imana, mukamenya
icyiza n’ikibi’.”
(Itangiriro 3)
Ni iki gishya mubyo inzoka yavuze? Nta na kimwe. Kubyo kumenya icyiza n’ikibi, mbese Imana ntiyari yarabwiye Adamu na Eva ko icyo ari igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi? Nta gishya cyarimo rero.
Ahubwo Satani, se w’ibinyoma, abeshya Eva ibinyoma bibiri:
................................................................................................. ..............................................................................................
Urashaka kumva ibyo Satani yabeshye Eva n'ingaruka byamuzaniye we n'abamukomokaho bose kubera kumvira Satani aho kumvira Imana? GURA nibuze igitabo kimwe, cyangwa se FASHA utanga inkunga yawe ihwanye nibura n'ikiguzi cy'igitabo kimwe; ubundi tuguhe urufunguzo rukubashisha gusoma ibihishwe abadafite bene urwo rufunguzo.
6.2. Utubabarire nk'uko tubabarira.
Yesu yaduhaye icyitegererezo cyo kutwigisha kubabarira. Muri Bibiliya dusoma ngo:
“21. Nuko Petero aramwegera, aramubaza ati:
‘Databuja, mwenedata nangirira nabi, nzamubabarire kangahe? Ngeze karindwi?
22. Yesu aramusubiza ati: ‘Sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi.
23. Nicyo gituma ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umwami washatse kubarana n’abagaragu be umubare
w’ibyo yababikije.
24. Abanje kubara, bamuzanira umwe muri bo yishyuza italanto inzovu.
25. Ariko kuko yari adafite ibyo kwishyura, Shebuja ategeka kumugura n’umugore we n’abana be n’ibyo
afite byose, ngo umwenda ushire.
26. Umugaragu aramupfukamira, aramwinginga ati: ‘Mwami, nyihanganire, nzakwishyura byose.’
27. Shebuja aramubabarira, aramurekura, amuharira umwenda.
28. Ariko uwo mugaragu arasohoka, asanga umugaragu mugenzi we yagurije idenariyo ijana, aramufata,
aramuniga, aramubwira ati: ‘nyishyura umwenda wanjye’.
29. Umugaragu mugenzi we yikubita hasi, aramwinginga ati: ‘nyihanganire, nzakwishyura’.
30. Ntiyakunda, maze aragenda, amushyira mu nzu y’imbohe, kugeza aho azamarira kwishyura umwenda.
31. Abagaragu bagenzi be babonye ibibaye barababara cyane, baragenda, babibwira shebuja uko bibaye
byose.
32. Maze shebuja aramuhamagara, aramubwira ati: ‘wa mugaragu mubi we, naguhariye wa mwenda wose, kuko
wanyinginze;
33. Nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe, nk’uko nakubabariye?’
34. Shebuja ararakara cyane, amuha abasilikari kugeza aho azamarira kwishyura umwenda wose.
35. Na Data wo mu ijuru niko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye ku mutima.”
(Matayo 18)
Ni byiza ko twumva neza iyi nkuru, mu mibare y’iki gihe. Bibiliya itubwira ko uyu mugaragu yari arimo umwami umwenda w’italanto ibihumbi icumi, hanyuma nawe hakaba hari umukene wari umurimo idenariyo ijana.
Muri biriya bihe, idenariyo 1 cyari ikiguzi cy’umubyizi w’umukozi ku munsi. Umukozi ukorera undi kandi yakoraga amanywa yose, ni ukuvuga kuva saa moya kugeza saa kumi n’ebyiri (reba Matayo 20:1-16); kugirango abone idenariyo 1 gusa. Muri ibyo bihe kandi, italanto 1 ryari rihwanye n’amadenariyo 6,000. Umukene yari arimo umugaragu w’umwami amadenariyo 100, naho umugaragu w’umwami akabamo umwami amatalanto 10,000 bihwanye n’amadenariyo 60,000,000.
Kuberako idenariyo 1 ryari ikiguzi cy’umubyizi, ni ukuvuga ko:
i. Umukene yari afitiye umugaragu w’umwami umwenda ungana n’imibyizi 100;
ii. Umugaragu w’umwami yari afitiye umwami umwenda ungana n’imibyizi 60,000,000.
Dufashe ko umubyizi umwe ari FRW 1,000, dusanga:
i. Umukene yari afitiye umugaragu w’umwami umwenda w’amafaranga ibihumbi ijana (FRW 100,000);
ii. Umugaragu w’umwami we yari afitiye umwami umwenda w’amafaranga miliyari mirongo itandatu (FRW 60,000,000,000).
Mbega hari ihuriro wabona hagati y’iyo myenda yombi? Nibyo koko buri umwe umwe mu rwe ruhande ntiyari yorohewe n’umwenda we, kuko nta wari warashoboye kuwishyura. Ibihumbi ijana ku mukene ubona ibyo kurya bye bya buri munsi avuye guca incuro, ni ingoyi zari zimugoye kwibohora. Gusa, by’ukuri, hari benshi mu mudugudu yari atuyemo babashaga kumwishyurira uwo mwenda ntibinahungabanye itunga ryabo, biti ihi se yabona akazi gahemba neza ubwe nawe akaba yawiyushyurira. Hari ibyiringiro kuri we, nubwo byari bihishwe amaso ye.
Ku mugaragu w’umwami we ariko, ho byo byari ibindi. Umwenda wa miliyari mirongo itandatu! Mu gihe ibihumbi ijana ubasha kubitwara mu mufuka w’imyambaro yawe, gutwara miliyari mirongo itandatu ujya kuzishyura (mu noti cyangwa mu biceri) byasaba gukodesha amakamyo yo kuzikorera. Mu kuri, bari mbarwa cyangwa ntabo babasha kumwishyurira uwo mwenda mu gihugu hose.
Ntekereza ko uyu mugaragu yiheshaga amahoro mu kwibagirwa no kudatekereza kuri uyu mwenda; kuko ntiyajyaga kuzapfa abashije kuwishyura, kabone n’aho umushahara we wose, uw’umugore n’iy’abana (babaye nabo abakora) yajyaga gukora umurimo umwe gusa: kwishyura. Nyamara kwiyibagiza ntibyakuragaho umwenda, nibwira wenda ko ushobora kuba waranarushagaho kuzamurwa n’inyungu wabarirwagwa uko umwaka utashye.
Reka rero umunsi yirenzaga uzagere, ahamagazwe kwishyura. Bibiliya itubwira ko yabuze ubwishyu, maze umwami agategeka ko bamugurishanya (mu buretwa) n’umugore we n’abana be, yewe n’icyitwa icye cyose, ngo ariko umwenda wishyurwe. Nyamara se ibyo byari kuwumaraho? Nibwira ko byari no kugaba amashami bikagera no kubo basangiye isano bose, maze ababibasha bagakizwa no kumwihakana mu buryo bwemeza abari bashinzwe kwishyuza umwenda. Gutekereza akaga kamubayeho adafite icyo aricyo cyose yakora ngo yikizanye n’abe, byamuteye kwikubita hasi imbere y’umwami, atakamba arira agira ati:
- “Mwami, nyihanganire, nzakwishyura byose.”
................................................................................................. .................................................................................................
Ndatekereza ko wifuza kumenya uko byagendekeye uwo mugaragu utagira impuhwe n'isomo mwene muntu akwiye kuba avanamo uko umwanditsi w'iki gitabo yabihishuriwe! Wizuyaza rero, GURA nibuze igitabo kimwe, cyangwa se FASHA utanga inkunga yawe ihwanye nibura n'ikiguzi cy'igitabo kimwe; ubundi tuguhe urufunguzo rukubashisha gusoma ibihishwe abadafite bene urwo rufunguzo.
7. Ntuduhane mu bitwoshya,
ahubwo udukize umubi.
Kuva isi yaremwa, Satani ntiyahwemye koshya umuntu muri byinshi, agamije gusa kumwanganisha n’Imana no kumujyana kure yayo. Ubushakashatsi bwa Satani buri gusa ku kumenya ikintu cyose cyakoshya umuntu ngo ajye kure y’Imana. Ni ibiki bijyana umuntu kure y’Imana?
Mu ruhande rumwe, ibijyana umuntu kure y’Imana, ni IBYAHA.
Nibyo! Kuko Imana yanga ibyaha urunuka. Mbese si byo byatumye Imana izinukwa isi ya kera bigatuma irimbuza umwuzure ab’igihe cya Nowa (Itangiriro 6:1 – 7:24) no kumarishaho umuriro w’amazuku ab’i Sodomu n’i Gomora (Itangiriro 18:16 – 19:30)? Ibyo Satani arabizi. Kuki yarimbuka wenyine? Niyo mpamvu ahora ashakashaka icyatuma umuntu acumura, ndetse ngo ahore acumura; arakaze Imana maze imuzinukwe.
Mu rundi ruhande ariko, ibijyana umuntu kure y’Imana, ni inzira yose imujyana mu bibazo by'inzitane byo kumutera kwanga Imana, akivovotera kandi akavuma umuremyi we.
Mbese ibimeze nk’ibyo ntibyari bigeze Yobu kure, akavuma umunsi yavutseho n’ijoro hasamwemo inda ye (Yobu 3:1-10)? Hari n’aho yahamije ko Imana imwanga (Yobu 16:9-14; 23:1-17), kandi ko agahinda ke aruko nta wayibuza, cyangwa ngo abe yayizana mu rubanza yisobanure ku cyo imuhora (Yobu 9:11-35). Ndetse yaburanije Imana ayibaza impamvu iha umunyamibabaro umucyo, ufite intimba ikamubeshaho, maze umeze atyo yakifuza urupfu, ngo aruhuke, akarubura (Yobu 3:1-26). Mbega yari gutsinda muri urwo rubanza? Oya rwose.
Na Yeremiya wahuye n’ibimusharira, maze nka Yobu akavuma umunsi yavutseho n’uwabaze inkuru y’ivuka rye (Yeremiya 20:14-18), yashatse gushinga urubanza n’Imana nyamara amenya hakiri kare ko atarutsinda; niko kuyisobanuza ibyo ubwenge bwe butashyikiraga (Yeremiya 12:1-5).
Erega niko biri; ntawe ukwiye kuburanya umuremyi we. Mbese ikibumbano cyagisha impaka umubumbyi wacyo? Ntacyo byakimarira, kuko akigenza uko ashaka ko kimera (Yeremiya 18:1-6; Abaroma 9:20-23). Yobu kwifuza kuburanira ku Mana (Yobu 23:3-5), niwe wajyaga kubasha ibyananiye abandi (Yeremiya 12:1; Yobu 38; 39; 40; 42; 42)? Oya rwose.
Amoshya yo kureka Imana azanwa n’ibigerageza nk’ibi, abuza benshi kubona no kwemera Imana, n’abigeze kuyimenya nabo ikababera nk’umugani, nk’aho bayirabutswe mu ndoto se, cyangwa abazinutswe nayo. Mbega ibihumuriza by’Imana ntibibabana bike (Yobu 15:11), urufatiro kwizera kwabo kwari kubatseho rugasenyuka, bakabura icyo bakora (Zaburi 11:3)! Nibwo benshi muri bo bumviye ijwi rya Satani ribabwira kureka Imana (Yobu 2:9; 6:14).
Nubwo muri uyu murongo dusoma ngo “ntuduhane (bivuze ngo ‘ntudutererane’) mu bitwoshya”, ahandi mu ndimi Bibiliya yabanje kwandikwamo bivugwa ukundi; bivugwa ngo: “ntutujyane mu bitugerageza”.
Nibyiza kandi ko ibi nabyo tubyumva dutyo, tukabyitaho. Mbese si ibyanditswe byera? Bibiliya ivuga yeruye iti:
“16. Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye,
no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka.
17. Kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza
yose.”
(2 Timoteyo 3)
Niko rero uwo murongo uvuga mu nyandiko nyinshi zo mu ndimi zitandukanye. Kandi iryo jambo riri gutyo ngo ryigishe umuntu, ubu busobanuro bwombi bukaberaho kugira ngo bugirire umuntu umumaro wo kumutunganya rwose, ngo aboneke imbere y’Imana ashyitse, afite ibimukwiriye byose. Mbese ubundi ibigeragezo sibyo bizana amoshya yo mu mutima?
Ibigerageza bigira inkomoko y’uburyo butatu, bityo nabyo tubasha kubishyira mu byiciro bitatu.
1o. Ibigerageza umuntu yizanira ubwe.
Umuntu yahawe n’Isumba byose impano ikomeye yitwa ubwenge. Kubukoresha bimuhesha gutekereza ikintu neza, yabona ko ari ngombwa kugisha inama akabikora, maze agafata icyemezo.
Umuntu ugeze hagati y’amayira abiri, afite kwemeza inzira ari bucemo, akurikije ibimenyetso by’iyo ashaka gukurikira, cyangwa se akurikije kuyobora kw’abazi kumurusha iby’izo nzira. Inama kandi si itegeko. Ni iby’umuntu kuyikurikiza cyangwa kuyanga. Guhitamo rero kuba kukiri imbere y’umuntu na nyuma yo kugirwa inama. Ubwo bimeze bityo se, ibyaba ku muntu mu nzira ahisemo gucamo siwe uba wabyikururiye? Ni ukuri, niwe.
Akenshi koko, ubwenge bw’umuntu bubasha kutamenya inama y’ukuri bwatanga, cyane cyane ko tumenya ibyahise n’ibiriho ubu, ariko ntitubasha kumenya ibyenda kubaho.
Umugisha umuntu afite, Imana yamwemereye kuyigisha inama no kumuyobora; kandi yo ntishobora koshya umuntu (Yakobo 1:13-15).
Ingaruka zaba ku muntu kubera ko yanze kuyobora kw’Imana cyangwa ko atayigishije inama, ibigerageza yagwamo n’uko byamurushya kose, bagenzi, niwe uba yabyikururiye (Yeremiya 2:17).
Kayini afite iki cyo kwireguza? Imana ntiyamugiriye inama, atanayiyigishije, aho kuyikurikiza agahera mu kwiganyira iby’umugisha mwene nyina yamurushaga kugeza aho ameneye amaraso atariho urubanza (Itangiriro 4:6-7)!
Naho se Sawuli, umwami wa Isirayeli? Ntiyari afite integuza ko nareka Imana, agakora ibyangwa nayo, atazabura kurimbukana n’ab’ubwoko bwe bazafatanya gutera Imana umugongo? Nyamara ntiyarengeje imyaka ibiri akibanye neza n’Imana; kandi aho kwisubiramo ngo yiyuzuze nayo, ayinginge, arushaho kuyirwanya kugeza aho yamuzinutswe burundu. Nuko ku iherezo ry’ubuzima bwe, apfa avuye mu bapfumu gushikisha; uwahoze yumva ijwi ry’Imana apfa asigaye yumva ijwi ry’abazimu, umwami wubahwaga cyangwa agatinywa na bose agwa ku gasozi nk’imbwa.
Mbese koko, si we wikururiye ibyo, yanga kunyura inzira Imana imuyobora (1 Samweli 12:20-25; Yeremiya 2:17)?
Mu kuri, hari ibigerageza byinshi umuntu yizanira ubwe; kandi nk’uko abaca Imigani bavuga, “iyo mbimenya yari ijambo, nuko yaje impitagihe”.
2o. Ibigerageza umuntu azanirwa n’Isi na Satani.
Mu ijambo ry’Imana dusoma ngo:
“Mbese umuntu akiri mu isi
ntaba afashe igihe mu ntambara?
N’iminsi ye si nk’iy’ukorera ibihembo?”
(Yobu 7:1)
Isi na Satani niyo mitwe mikuru y’ingabo zirwanya umuntu mu rugamba rwe mu minsi y’ubusuhuke bwe, zikamutega imitego y’ibigerageza bitari bimwe ngo zimwanganishe n’Imana, zimubuze imigisha yayo.
Mbese Isi, ni iki? Kandi Satani, ni nde?
Isi ni uruvange rw’ibizengurutse umuntu mu buzima bwe bwa buri munsi. Aha mbasha kwiyumvisha abantu, ibimera, inyamaswa zose, urusobe rw’ibitekerezo biri mu karere aka n’aka uyu muntu arimo, ubutunzi n’ibibazo byabwo impande n’impande z’uyu muntu, ibyorezo biriho, ibibazo by’imibanire y’abantu n’imiyoborere yabo bizengurutse umuntu, ibyago cyangwa amahirwe bitungura umuntu mu minsi ye y’ubusuhuke bwa hano mu isi, umurimo akora, igihugu atuyemo na politiki yacyo, n’ibindi, n’bindi; ibyo byose ni Isi.
Byinshi bisa n’aho bihuriza hamwe ngo bibabaze umuntu, bimutsikamire, bimurwanye; ngo hato atagira umudendezo, umunezero n’ubwisanzure bwose yari yaragenewe n’Imana igihe umuntu wa mbere yaremwagwa.
Utageragejwe n’abaturanyi cyangwa se ubukene bw’ibyo yifuza kugeraho, abasha no kugeragezwa n’ibyo atunze! Mbega ikigerageza cyo kuburara nyamara impande n’impande zawe bamena ibibasagutse, si agahinyuzantwari? Nta baguye mu mutego w’ubusambanyi se, kubera ibinezeza by’uburyo butari bumwe ubutunzi bwabo bwabakururiye? Hari n’abageragezwa n’umuryango bavukamo, aho kubabera umugisha. Ni mubare ungana iki mu isi yacu w’abantu baguwe nabi na politiki y’abategeka ibihugu byabo?
Ufite amaso yabura kwifuza ate ibyiza by’isi areba nyamara we asa nk’aho atabyemererwa n’amategeko y’iyamuremye? Iyo ni ISI.
Ivanguramoko ryo muri Afurika y’amajyepfo, ubucakara bw’abirabura muri Amerika, itsembabwoko ry’abayahudi mu bihugu by’u Bulaya mu gihe cya Hitler, imibereho mibi y’abantu bo muri Sudani y’Amajyepfo na Somalia mu myaka n’imyaka kubera intambara zidafite igisobanuro, inzara y’akarande mu bihugu bikennye kugera aho benshi bapfa rubi bishwe n’inzara, itsembabwoko n’itsembatsemba byo muri Yugosilaviya, Siyera Leyone, u Rwanda, u Burundi, Arumeniya, Darefuru, Kamboje, Kongo n’ahandi, n’ingaruka zabyo ku batuye ibyo bihugu, iyo ni Isi n’ububi bwayo kuri mwene muntu.
Imbere y’ibimeze nk’ibyo, amoshya aza mu mutima w’umuntu ntagira akagero (Abaheburayo 11:35-38), abakiranutsi bakifuza gukora ibyo gukiranirwa (Zaburi 125:3), ndetse byatinda benshi muri bo bagakora ibitera ababibonye cyangwa ababyumvise gususumira (Yobu 6:14).
Satani, ni malayika w’umwijima. Icyakora si uko yahoze. Satani yahoze ari umumalayika ukomeye mu ijuru, yitwa Lusufero, afite ubwiza bw’agahebuzo, kandi yari yaragenewe kuba ku musozi w’Imana iteka. Nyamara, uyu muragwa w’ubuntu butangaje gutyo yaje kubonwamo gukiranirwa, ntiyacira bugufi Imana yamushyize hejuru, ahubwo nawe arikuza, yigira Imana (Ezekiyeli 28:2); nibwo aciwe mu ijuru.
Ariko kandi, Satani ntiyabwiwe ngo:
- “Genda; turakwirukanye mu ijuru.”
Agenda ku neza? Oya rwose!
Bibiliya ivuga ko Satani yahoraga agendagenda mu ijuru, nubwo yari yarirukanyweyo, agatambagira n’Isi y’Imana nk’umutware ugendagenda mu gikingi cye. None se ko yari yaramaze kwigira imana! Mu mutima we, ubwibone bwari bwaramushyize ahantu yumva ko nawe ari ku kigero kimwe n’Imana. Ng’uko uko yagendagendaga hose. Kimwe cyo gusa, nta musabano yari agifitanye n’Imana. Icyakora kandi, hari umutwe munini w’abamalayika bari baramukurikiye mu nzira ye yo kugoma.
Ubwibone bwa Satani bwari bwaramuteye guhinyura no gucyocyora Imana, ibitaramubagaho mbere ataragoma.
Hari inkuru ya Yobu twumvise. Yatangiye ite? Nk’uko yari yaramenyereye, Satani yageze mu ijuru avuye mu isi kuyitemberamo. Imana ngo imurabukwe, niko kumubaza, imwiratira inkoramutima yayo.
“Mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu,
yuko ari ntawe uhwanye nawe mu isi,
kuko ari umukiranutsi
utunganye
wubaha Imana kandi akirinda ibibi?”
(Yobu 1:8)
Satani se ngo azabyemere! Ati:
- “Hari impamvu.”
Erega ubwo aba azanye impaka! Kandi ashinga urubanza.
“Wahiriye umurimo w’amaboko ye,
umurinda we n’inzu ye, n’ibyo atunze.”
(Yobu 1:10)
Iyo biba nka mbere, uwari Lusuferi aba yarahise yikiriza ati:
- “Amena!”
Ariko none? Satani azana impaka atyo (Yobu 1:9-11), maze biviramo Yobu akandare (Yobu 1:12).
Nguko uko umurezi wa benedata yajyaga abababarisha imibabaro myinshi, ubundi akibukiriza ibyaha byabo imbere y’Imana Data (Zekaria 3:1). Nyamara ariko kandi, ibyo ntibyari gukomeza gutyo. Ikintu cyose kigira itangira ryacyo, kikagira n’iherezo ryacyo. Mbega Satani yari gukomeza kwigaragambya iteka imbere y’Imana yagomeye? Uwari umaze kwibona nk’imana se yari guhara ijuru ku neza, n’ukuntu yaryiboneragamo? Murumva ko bitari gushoboka. Hagombye kubaho intambara rero.
Mu rugamba barwanije Satani n’ingabo ze, Mikayile n’abamalayika yari ayoboye ntibyaboroheye namba. Mbona ko bitaboroheye, kuko aho kwica Satani cyangwa se ngo bamufate mpiri, baramuhurutuje; bamujugunya mu isi hamwe n’abamalayika bigomekanye nawe (Ibyahishuwe 12:7-9).
Impinduka y’urwo rugamba yazanye ibintu bibiri bishya kandi bitandukanye: umunezero (kuri bamwe) n’umubabaro (ku bandi). Dore uko Bibiliya ibivuga:
“10. Numva ijwi rivugira mu ijuru riti: ‘Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi
n’ubwami bw’Imana yacu, n’ubutware bwa Kristo wayo: kuko umurezi wa benedata ajugunywe hasi,
wahoraga abarega ku manywa na n’ijoro imbere y’Imana yacu.’
11. Nabo bamuneshesheje amaraso y’umwana w’intama n’ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo,
ntibanga no gupfa.
12. Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo, nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije
ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”
(Ibyahishuwe 12)
Ibigerageza Yobu yagize, byavuye kuri Satani; icyakora Imana yabanye na Yobu, kandi kwizera Ishoborabyose kubasha gukiza ubugingo bwe ikigoyi. Imana ishimwe kuko Satani yaciwe mu ijuru. Ntawe akireguzayo uko yishakiye nka mbere. Oya! Nta ntebe agifiteyo, habe no kwemererwa kuhakandagira.
Gusa, gucibwa mu ijuru kwa Satani byazaniye abatuye isi akaga gakomeye, kuko noneho uretse kuboshyeshya uburiganya gusa, Satani yatangiye no kujya abakangisha kandi abababarisha imibabaro myinshi, kuko azi ko igihe afite ari gito. Si iyo abonye urwaho rero ku bashaka komatana n’Imana mu mibereho yabo, cyangwa se ababigezeho! Ibyabo bya nyuma, birusha ibya mbere kuba bibi (Matayo 12:43-45).
3o. Ibigerageza umuntu azanirwa n’Imana.
Si ingero nyinshi mbona muri Bibiliya z’aho Imana yagiye ihagurutswa no kugerageza abantu; ariko nubwo bimeze bityo, hari ibigerageza bigera ku bantu biturutse kandi byateguriwe mu ijuru.
Mbona ingero ebyiri zisa kandi zitandukanye.
................................................................................................. .................................................................................................
Urashaka kumva ku by'ibigerageza abantu b'Imana bazanirwa n'iyo biringiye n'icyo biba bigamije ku buzima bwabo mu rugendo rwo gukorera iyo twese dukesha kubaho? GURA nibuze igitabo kimwe, cyangwa se FASHA utanga inkunga yawe ihwanye nibura n'ikiguzi cy'igitabo kimwe; ubundi tuguhe urufunguzo rukubashisha gusoma ibihishwe abadafite bene urwo rufunguzo.
8. Ni Iyo Kwizerwa.
Tugana ku musozo w’uru rwandiko, ndashaka kuguha ubuhamya bwanjye; ngo nkumenyeshe ko Imana ari iyo kwizerwa. Ariko reka mpere kuri aka gakuru gato.
Bivugwa ko iyo Kagoma yigisha umwana wayo kuguruka imufata ikamutumbagirana mu kirere, maze ikamurekura. Muri iyo Si itagira aho gufata cyangwa gukandagiza ikirenge, umwana wa Kagoma ashwanya arwana n’urupfu, akubita ibyubi bitarakomera ibi byo kumukirisha; ubwo nyine ari nako amanuka nk’ibuye, mu nzira ye yo kwihonda hasi no gusandara rwose.
Ariko Kagoma ntaho iba yagiye, ahubwo iba iri mu kirere ibikurikiranira hafi. Maze wa mwana yajya kugera aho gutabarwa kutagishobotse, ya Kagoma ikamanukana umuvuduko mwinshi, ikamuyora, ikamugurukana, ikamusubiza mu mutuzo mu cyari cyayo. Ibyo ibikora inshuro nyinshi, kugeza ubwo umunsi umwe ibyubi bya cya cyana cya Kagoma biba bimaze gukomera, maze aho kumanuka bubuye kigana ku gusandara ku butaka, kikarambura amababa, kikamagira ku muyaga; ibyagitinyishaga bimeze nk’ibicyicisha, bikagihindukira amahoro.
Nubwo umubyeyi akunda umwana gute, kandi akamurinda ikibi ibihe byose, ariko bijya biba ngombwa ngo amureke wenyine imbere y’isi n’ibisharira byayo; ngo yitoze kugurukisha amababa ye. Si mu rwango amureka, ahubwo ni mu rukundo. Kuko iyi si irura, umugabane munini w’ubuzima muri yo bukaba ari imibabaro, aho abitoje kugurukisha amababa yabo aribo bajya barokoka umuyaga w’isi.
Navukiye mu Rwanda mu 1971, mu cyahoze ari Selire Rusebeya, Segiteri Mugera, Komini Gafunzo, Perefegitura ya Cyangugu.
Papa umbyara yari ikinege ku babyeyi be bombi. Ise na nyina ntibashoboye kugumana nyuma yo kuvuka kwe, maze buri umwe umwe anyura inzira ye, undi iye; nuko igihe gito bituma arerwa nk’imfubyi na sekuru, maze bimwokoza kubaka urugo akiri muto, atarageza no mu myaka 20. Muri izo ngorane yahuye nazo akiri muto, yanavukijwe amahirwe yo kwiga, nubwo yabishakaga cyane.
Navutse ndi umwana wa 5 ku babyeyi banjye, nyuma y’abakobwa bane; nyuma yanjye haje kuvuka n’abandi bana, ndetse tugera ku bana 14 dusangiye papa na mama. Navutse papa na mama nta mahoro bafite, kuko umuryango wa papa wamuhozaga ku nkeke umusaba gufatira mama icyemezo gikwiriye; ngo kuko ‘yacaga umuryango’ (kubera kutabyara umuhungu). Nk’umukirisitu kandi w’umuvugabutumwa mu idini rye, rwari urugamba papa atari ashoboye kugira icyo arukoraho, keretse kubitura Imana. Aho mbonekeye rero, birumvikana, byabaye umunezero utagereranywa ku babyeyi banjye, no kuruhuka induru n’intugunda by’umuryango.
Navukiye mu muryango w’abakirisito rero; nderwa gikirisito kandi nakirwa mu rusengero nkiri agahinja nk’uko umuhango w’idini yacu wari uri. Aho mariye kumenya kuvuga, najyanwe mu ishuri ryo ku cyumweru, hamwe n’abandi bana bo mu idini ryacu, tuhigishirizwa iby’ubukirisitu. Muri iryo shuri ryo ku cyumweru, twigaga indirimbo za gikirisitu zigenewe abana bato, tugatozwa gufata mu mutwe imirongo imwe n’imwe ya Bibiliya yabaga yatoranijwe, iganisha mu kudutoza ingeso nziza zirimo kugandukira Imana no kubaha ababyeyi n’abandi bose badukuriye. Mu murongo wo kugandukira Imana, twigishijwe amategeko 10 ya Mose kandi tuyafata mu mutwe.
Ku myaka 12, nabatijwe mu idini ryacu nk’uko umugenzo waryo wari uri. Nubwo narezwe gikirisito gutyo ariko, by’ukuri sinari nzi Imana. Kandi ni mu gihe: Sinari nzi Yesu; nari kumenya Imana gute (Matayo 11:27)?
Ndibuka, muri iryo shuri ryo ku cyumweru bigeze kuduha udutabo tw’imfashanyigisho twitwaga: “Umutima wa Minani”.
Ako gatabo katangiraga kavuga ukuntu umunsi umwe Minani yigenderaga, aza guhura n’umuntu w’Imana maze aramubaza ati:
- “Minani we, uzi Yesu?”
Maze Minani nawe aramusubiza ati:
- “Oya! Simuzi.”
Ibyo bihe, nanjye kuri icyo kibazo nari gusubiza nka Minani. Kuri jye Yesu yari inkuru nziza, nk’indi migani myinshi ya “kera habayeho” nakundaga mu muco w’iwacu. Ubukirisitu bwari imibereho yacu, n’umugabane w’umuco wacu; hirya y’ibyo, nanjye nari nka Minani.
Nakomeje kubaho bene ubwo buzima, ndirimbana n’abandi indirimbo zaturyoheraga mu rusengero, kandi rimwe na rimwe bakampa umwanya nkigisha ijambo ry’Imana nabaga nasomye rikandyohera; nanjye nkarisangiza abandi, mu bumenyi nari mfite bwo kwigisha no gusobanura ibintu uko mbyumva.
Nagize ababyeyi bashyize umwete ku kwiga kwanjye, ndetse data amenyesha hakiri kare ko nta mugabane cyangwa urwibutso urwo arirwo rwose najyaga kuzagira mu mutungo we.
- “Umunani wawe uri mu mashuri!” Niko papa yambwiraga.
Muri uwo murongo w’icyemezo ku cyerekezo cy’ubuzima bwanjye yari yarafashe, ntiyigeze ankundira kugira icyo nita icyanjye mu itunga rye. Iyo nahingaga insina mu isambu ye akabimenya, yarayiranduraga. Iyo nazanaga itungo runaka (nk’inkoko cyangwa urukwavu) mu rugo rwe kuryorora ryitwa iryanjye nk’uko abandi bavandimwe banjye bagezanga, papa yashirwaga ritakibarizwa mu rugo rwe. Ubwo kandi ari nako ankurikirana ku ishuri, akanshinganisha abarimu bose banyigishije by’umwihariko; ku gakosa gato nkoze gute naragahanirwagwa, yewe no gutsindwa ikibazo runaka muri byose nabazwagwa mu masomo yanjye nabyo nkabihanirwa bikomeye. Bituma nita ku masomo y’ishuri cyane, ndetse birampira mba umuhanga kuri byose nigishwagwa.
Ndangije amashuri abanza, nagize undi mugisha wo kwemererwa gukomeza mu mashuri yisumbuye ya Leta. Nuko noherezwa gukomereza amasomo mu ishami rya "Math-Physique" (ni ukuvuga: Imibare n’Ubugenge) mu kigo cyitwaga "Groupe Scolaire Officiel de Butare", ikigo cyahoze kizwi ku izina ry’Indatwa n’Inkesha. Icyo kigo cyashinzwe kandi kiyoborwa n’Abafurere b’Urukundo mu gihe cya cyami mu Rwanda, kikaba kandi cyarahoze ari ishuri ry’abana b’abatware. Cyari gifite amateka rero. Kandi kuri jye ho, ryari isumbwe rikomeye. Nibwo bwa mbere nagenze mu modoka, njya kwiga ku iryo shuri. Nibwo bwa mbere nabaye mu nzu icanirwa n’amashanyarazi, mu buzima bwanjye bw’aho ku ishuri. Nibwo bwa mbere kandi nari nambaye inkweto, ku myaka 14 yose njya gutangira kuri iryo shuri. Kandi hari mu gihe!
Mbere yo kwemererwa kujya kwiga mu mashuri yisumbuye, mu isi y’iwacu, amashanyarazi nayareberaga kure kuri Superefegitura ya Rwesero twari dutandukanijwe nayo n’ikiyaga cya Kivu. Ni naho nabonaga imodoka zitambuka, nkazibwirwa n’ivumbi zatumuraga. Isi y’iwacu, yari inyuma kure cyane! Nuko imbabazi z’Imana zirantoranya, mu gisubizo cy’umurimo ukomeye ababyeyi banjye n’abarimu bose banyigishije bakoze; maze nemererwa kujya mu mashuri yisumbuye, mu kigo gifite amateka, mu ishami ryanteraga kurota izitararangiraga ntekereza ejo hazaza hanjye hari hatandukanye kure n’ubuzima bwo mu isi nari naravukiyemo.
Ndabyibuka, tugana ku musozo w’amashuri abanza, batuzaniye amafishi yo kuzuzaho amashami y’amasomo twifuza kwiga tubaye abemerewe kujya mu mashuri yisumbuye. Inyinshi mu nyito z’ayo mashami zari inshoberamahanga kuri twe, bituma abarimu badusobanurira imirimo abayabonyemo impamyabumenyi bakora. Nuko kuby’ishami rya ‘Math-Physique ’, umwarimu wanyigishaga atubwira ko abarangijemo bavamo abatwara indege. Najyaga mbona indege zitambuka mu kirere cy’iwacu, nkifuza mu mutima kugenda mu ndege. None dore uretse no kuyigendamo gusa, ahubwo nashoboraga no kuyitwara; mpfa kuba gusa narize “Math-Physique”. Nuko nahisemo “Math-Physique”, maze kandi mu kwemererwa gukomeza ayisumbuye aba ari nayo banshyiramo.
Mpeka igikapu nerekeza iy’Indatwa n’Inkesha, muri jye nari nsezeye ku buzima budasobanutse bwo mu isi navukiyemo, ngiye mu nzira yo kuzavamo umupiloti w’indege. Nibonaga nyura hejuru y’ikirere cy’iwacu ntwaye indege, nanjye abana bampepera nk’uko twabigenzaga ku ndege yose yabaga itambutse.
Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare hari isi y’ubuzima butandukanye bwo kunezeza umuturage wayo. Hejuru y’amasomo atari yoroshye kuri bamwe muri twe, hahoraga imikino itandukanye ku bibuga bitandukanye byari bihari, amafilimi n’imiziki by’amoko atari amwe byerekanirwagwa mu nzu yari yarubakiwe kandi igatunganirizwa icyo gusa, ibitaramo byo kubyina no kunywa byaberaga ahantu hatandukanye hafi buri minsi y’impera z’icyumweru, n’ibyo kurya bitandukanye kandi bihagije ku kigero buri wese abasha. Ryari ishuri kandi ryigwagwamo n’abahungu benshi n’abakobwa bake; bityo, muri ubwo buryo, abo urukundo rw’abato rusekeye babashaga gukunda no gukundwa.
Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare, kwiga ntibyari itegeko! Iyo amasomo yabaga abihiye umuntu, yabashaga kuyasokamo akigira muri kimwe mu ibyo binezeza byahabonekaga, ndetse ku bashaka akayaga ko hanze y’ikigo bagasokera igihe bashakiye bakagarukira igihe bashakiye. Muri uwo murongo, jye n’itsinda ry’inshuti nari mfite twamenye ubuzima bwo mu tubari twa nijoro mu Mujyi wa Butare, dutembera udusantere dutandukanye twa hafi y’Umujyi wa Butare, ubundi tukagendera inzira ubugari duhumeka umwuka uzira ubwandu w’icyaro. Bwari ubuzima bwo kubamo, aho imihangayiko y’ikintu cyose itabonaga umwanya mu mutima w’umuntu. Nyamara kandi uwo mudendezo ukabije wahitanye benshi, kuko ibizamini bigena abakomeza byatsindaga bake cyane.
Ndabyibuka, mu ishami nigagamo twatangiye uwa mbere turi 36 himuka 19 gusa; n’abandi kandi bagiye basigara mu nzira, kuko abo twatangiranye twarangizanye mu iryo shami twari 12 gusa. Nagiye ndokoka kuri burembe kubera ubumenyi kimeza n’ubushobozi karemano nari mfite bwo gufatira mu ishuri byinshi nigishwagwa mwalimu akibitwigisha, naho ubundi nanjye mba narirukanywe rwose. Jyewe wagiye mu mashuri yisumbuye nahoraga ndi uwa mbere mu mashuri abanza, sinigeze mboneka no mu banyeshuri 10 ba mbere imyaka 3 ya mbere yose. Mu mpera z’umwaka wa 3, ubwo natsindwaga isomo rya ‘Physique’ ibihembwe bibiri byikurikirana, mu gihe nyamara kandi ryari imwe mu nkingi fatizo z’ishami nigagamo rya ‘Math-Physique’, niho nakangukiye menya ko ndi hafi kwirukanwa.
Natewe ubwoba n’ubuzima bwo mu isi nahozemo nari ndi hafi gusubizwamo, nuko ngabanya intambwe, ndwana iy’amasomo gusa; ku mbabazi z’Imana, uwo mwaka nawo ndawurokoka. Icyakora uwo mwaka wasize nkangutse rwose, menye ko ibinezeza by’ubuzima bibasha gutegereza, ariko ko amahirwe y’amashuri nari mfite atabashaga gutegereza mbaye ukomeje kuyakerensa. Hehe no kuzongera kuba nk’akanyugunyugu mu muyaga; urugamba nariho ni ukwiga. Cyane ko papa yari yaranshwishurije ko nta munani nari kuzabona mu bye, ko umunani wanjye wari mu mashuri.
Iminsi rero yarihuse, maze tugera mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye. Ntitwari twarigishijwe gutwara indege, keretse ko ubuhanga bugendesha indege mu kirere twari twarabusobanuriwe mu masomo twigaga. Nari ngiye kurangiza muri iryo shami rero bitarangize ubasha gutwara indege; uretse ko bitari bikinshishikaje, kuko uko nakuraga nagendaga mbona ibindi nakunda kuba byo, ariko nabyo bigasaba ko mbanza kurangiza amashuri yisumbuye, noneho ngakomeza na Kaminuza.
Muri uwo mwaka wa nyuma w’amasomo yacu mu mashuri yisumbuye, Minisiteri y’Uburezi yahamagaje abanyeshuri bari bari kurangiza mu mashami ya ‘science ’ kujya gupiganirwa imyanya yo gukomeza amasomo ya kaminuza mu mahanga. Basabaga abanyeshuri 10 ba mbere muri buri shami mu mashami atatu ariyo ‘Math-Physique’, ‘Bio-Chimie’ na ‘Latin-Science’ , mu gihe jye kuva mu wa kane kugeza ubwo nari naranywanye n’umwanya wa 4. Gusa, basabaga ko kuva mu wa 3 w’amashuri yisumbuye upiganwa ataba yarigeze ajya hejuru y’umwanya wa 10; ariko dore jye nari nararangije umwaka wa 3 ndi uwa 12 mu manota.
Kuberako umuyobozi w’ikigo yabonaga ubuhanga n’ubushobozi nagaragaje mu myaka 3 yanjye ya nyuma, yiyemeje kunshyira ku rutonde rw’abazapiganwa, ambwira ko bazahindura umwanya ku ndangamanota yanjye y’umwaka wa 3 bakawushyira mu icumi ya mbere. Igihe cyarageze rero twurira imodoka twerekeza i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda guhatanira iyo myanya. Mu b’ibihe byanjye, koherezwa kwiga mu mahanga byari ishema, kandi iyo wagarukaga wabaga uje guhabwa umwanya ukomeye mu buyobozi bw’igihugu cyangwa mu bigo bikomeye by’umurimo.
Ku munsi w’ibizamini nabyutse kare, ndiyuhagira, kandi njya gufata ifunguro rya mu gitondo kare; sinashakaga kujya mu bizamini niruka kubera igihe cyanshiriyeho ntaritegura. Mu cyumba cy’ibizamini babanje kuduha impapuro zo kuzuzaho umwirondoro wacu mbere y’ibizamini. Ndi kuzuza impapuro zanjye, nibwo numvise abayobozi b’ibizamini bahamagaye izina ryanjye, bambwira kubitaba imbere. Ntacyo natekerezaga kibi cyangwa cyiza bampamagariye; nuko ndahaguruka, ndabitaba.
Mbagezeho banyeretse indangamanota yanjye y’umwaka wa 3, bambwira ko ntashobora kwemererwa gupiganwa kuberako nari nararangije umwaka wa 3 ndi uwa 12, mu gihe abari bemerewe gupiganwa ari abatari barigeze bajya hejuru y’umwanya wa 10 kuva mu mwaka wa 3.
Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba. Ko umuyobozi w’ikigo cyanjye yari yambwiye ko azahindura umwanya ku ndangamanota yanjye y’umwaka wa 3 akabisanisha n’ibisabwa, kuki yohereje iyo ndangamanota uko yakabaye kandi yari azi ikibazo ifite? Mbese yaribagiwe? Yabwiye umuyobozi w’amasomo kubikora se, maze arabyibagirwa cyangwa arabyanga? Kuki rwose bemeye kunkoza isoni gutyo, no kumpa kugira ibyiringiro by’ubusa? Ibyo ni ibibazo nibazaga muri uwo mwanya.
Sinzi impamvu ntarize rwose; ariko nari mbabaye, kandi ikiniga ari kinini muri jye. Nuko ndasoka, urugendo rwanjye rwo gupiganirwa imyanya yo koherezwa kwiga mu mahanga rurangirira aho. Mu bwiza bw’amazu ya Kigali n’imihanda myiza ntabonaga aho nabaga i Butare, uwo munsi wambereye uw’urwijiji kandi nibona meze nk’uwatakaye mu ishyamba ry'inzitane.
................................................................................................. ...................................................................................................
Mbese ntukeneye kumva uko byagendekeye umwanditsi w'iki gitabo muri ubu buhamya bw'ubuzima bwe, ibyakurikiye ibi bihe by'umwijima yarimo n'uko yaje kumenya no kuba umuhamya w'uko muri byose Imana ari iyo kwizerwa? GURA nibuze igitabo kimwe, cyangwa se FASHA utanga inkunga yawe ihwanye nibura n'ikiguzi cy'igitabo kimwe; ubundi tuguhe urufunguzo rukubashisha gusoma ibihishwe abadafite bene urwo rufunguzo.
9. Nawe ubasha gusenga.
Imyaka isaga ibihumbi bibiri irashize mu gihugu cya Isirayeli habayeho umugabo witwaga Barutimayo mwene Timayo. Uyu yari yaravutse ari impumyi. Kuko atabashaga kureba ngo abe yakikorera, kubera kandi ko nta butunzi bugaragara iwabo bari bafite bwo kumubeshaho, amakuba yagize atabifitemo uruhare yamuteye gushoka inzira yo gusabiriza.
Kuvukira mu buzima nk’ubu, ukabukuriramo, ndetse ukaba uzi neza ko nta bindi byiringiro kuri wowe mu kubaho kwawe kose, birababaje. Yari kugira kundi gute? Ntako yari afite rwose.
Mubo Imana yakoraga ku mutima, bamwe baramuhaga, abandi bakamuganiriza neza bamwihanganisha; bakamurema umutima. Kandi nabyo yari abikeneye! None se ntibavuga ngo “imvugo nziza ni mugenzi w’Imana”? Nyamara ibyo byose byabaga iby’akanya gato, kuko abakorerwagwamo n’imyuka mibi itumvira Imana bamubabazaga buri kanya, akarushaho gukomereka nk’aho hari icyaha yakoze cyamuzaniye ibyo. Iyo mvune yo mu mutima yarayihoranaga, kandi yari uwo kuzayipfana.
Nubwo Barutimayo yari yarapfuye amaso, yari afite izindi ngingo nyinshi nzima zibasha kumugirira umumaro.
Kumva yarumvaga, ari nayo mpamvu yanezerwaga mu gihe bamufashishije amagambo yo kumukomeza no kumwihanganisha, akababara mu gihe abwiwe ibyo kumukomeretsa umutima.
Amaboko n’ibiganza bye byarakoraga, bityo bikamubashisha kwakira cyose aherejwe n’abo Imana ikoze ku mutima ngo bamufashe. Nyamara kandi yabashaga no kwakira umusenyi, icyondo, amahurungure y’ihene se, cyangwa ikindi kintu kitaribwa aherejwe n’abakozi ba Satani bamushinyagurira.
Amaguru ye yari mazima, akamubashisha kugenda. Nubwo yakeneraga umurandata, ntiyahekwagwa rwose; yarigenzaga. Ayo maguru ye rero yamugezaga aho gufashirizwa; nyamara kandi, yanamugezaga n’aho gukomeretswa mu mutima n’abantu babi.
Ubwenge n’umutimanama bye byarakoraga neza. Ntiyari umusazi, ntiyari n’ikigoryi. Yari azi kubabara, kandi yari azi no kunezerwa. Yari azi gushimira abamufashije, akabasabira umugisha ku Mana. Kandi n’iyo yabaga akomerekeshejwe amagambo cyangwa ibikorwa by’ababi, muri we hadudubizaga isoko y’amarira menshi, umutima ukomeretse ugasuka amaganya atagira akagero imbere y’Imana. Ndibwira, haba n’ubwo kwihangana kwaburaga, maze agatuka abamubabaje; bityo atabizi kandi atabishaka akigizayo ineza y’Imana mu bandi bantu bamushinjaga ko afite umutima mubi.
Ngiyo indushyi Barutimayo. Ibimunezeza byari bike, ibimubabaza bikarushaho kuba byinshi.
Kumva rero, byamuhesheje kumva inkuru y’umwigisha w’igitangaza, umuhanuzi wadutse mu gihugu cy’iwabo, wagendanaga n’ibitangaza byinshi.
Yabwiwe ko uwo muhanuzi agaburira abantu ibihumbi byinshi bagahazwa n’ibitari guhaza abantu babiri.
Yabwiwe ko uwo muhanuzi ari gutegeka ibimuga bikigenza, abanyunyutse amaboko akarambuka.
Yabwiwe ko uwo muhanuzi ari kwirukana abadayimoni bakava mu bantu, abasajijwe na Satani bakabohoka iyo ngoyi ye, bakaba bazima.
Yabwiwe byinshi. Yamenye ko igicuri, ubumuga bwose, abadayimoni, ubwihebe bw’ibyaha, ibibembe, ibisazi, n’ibindi n’ibindi, yemwe n’urupfu, ko ibyo byose byabuze ijambo imbere y’uwo muhanuzi ukomeye kandi w’umwigisha udasanzwe, witwaga Yesu Kristo Emmanuel, umunazareti wo kwa Yozefu ukomoka mu rubyaro rwa Dawidi. Kandi ngo ibyo bikomeye gutyo yabikoraga ku buntu. Yabwiwe byinshi ariko we yimenyeramo iki kimwe kibikubye byose: ko uwo Yesu aho yanyuraga hose byari umunezero n’amahoro, ko nta mubabaro ku wagize amahirwe yo guhura nawe.
Nguko uko icyifuzo cyo guhura na Yesu cyinjiye mu mutima wa Barutimayo. Ibyo bamubabarishaga byose ntibyari bikiremereye nk’icyifuzo yari asigaranye mu mutima we cyo guhura na Yesu. Ibyo bamufashishaga byose ntibyari bikimunezeza nk’umunezero ashaka kugira wo guhura na Yesu. Igihe kimwe rero, umunsi wo kwemererwamo we urashyika (2 Abakorinto 6:2); Yesu aza guca aho ari.
Bibiliya ibivuga muri aya magambo, iti:
“46. Nuko bagera i Yeriko; akivana i Yeriko n’abigishwa be n’abantu benshi, asanga umwana wa Timayo
witwaga Barutimayo, umusezi w’impumyi, yari yicaye iruhande rw’inzira.
47. Yumvise ko Yesu w’i Nazareti ariwe uje, aherako arataka cyane ati: ‘Yesu, mwene Dawidi, mbabarira’.
48. Abantu benshi baramucyaha, ngo ahore; ariko arushaho gutaka, ati: ‘Mwene Dawidi, mbabarira’.
49. Yesu arahagarara, arababwira ati: ‘Nimumuhamagare’. Bahamagara impumyi, barayibwira bati:
‘Humura, Haguruka, Araguhamagara’.
50. Nayo ita umwenda wayo, irabaduka, yegera Yesu.
51. Yesu arayibaza ati: ‘Urashaka ko nkugirira nte’? Iyo mpumyi iramusubiza iti: ‘Mwigisha, ndashaka
guhumuka’.
52. Yesu arayibwira ati: ‘Igendere, kwizera kwawe kuragukijije’. Uwo mwanya arahumuka, amukurikira
mu nzira.” (Mariko 10)
Kandi kuva uwo munsi, ubuzima bwa Barutimayo bwahindutse ukundi. Ntazongera kwicara iruhande rw’inzira asabiriza (Yesaya 60:20). Oya! Yari yihuriye n’utangira ubuntu, agaha bose atimana, atishama (Yakobo 1:5; Matayo 14:13-21).
Ni ikibazo cy’inzara? Yamenye uhaza benshi amuhumura amaso; azajya amusanga, arye ahage, adatanze ifeza cyangwa ikindi kiguzi (Yesaya 55:1).
Ni ikibazo cy’inyota y’ikintu icyo ari cyo cyose? Yigereye ku isoko imara inyota (Yesaya 55:1; Yohana 7:37-38), kandi arahaguma; ntazongera kugira inyota ukundi (Yohana 4:14).
Ni uburwayi se? Ashwi da! Yamenye umuganga w’ukuri ukiza indwara ze zose, akababarira n’ibyaha yakoze byose (Zaburi 103:3; Yakobo 5:14-15).
Mu kubivuga muri macye, kuva uwo munsi yaragashize (Zaburi 103:1-22; Yesaya 60:20).
Nyamara iminota mike gusa mbere y’iyo saha y’agakiza ke, ibimubuza gutakira umucunguzi we byari byinshi.
- “Wisakuriza umwigisha! Fata igiceri ariko uceceke; uraturogaya ntitubone uko tumwumvisha ibyacu.” Hm! Nk'aho we atababaye.
- “N’ukomeza gusakuza ntituzongera kuguha!” N’ibindi bicantege byinshi yabwirwagwa.
Wenda ntihabuze n’umubwira ati:
- “Wowe ku byawe nta cyiringiro kigihari!”
Ndetse wenda amuha n’impamvu zumvikana mu bwenge bwa muntu.
Ariko arabananira bose! Akomeza kwinginga no gutaka ati:
“Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”
Mu rusaku rwa benshi rwamiraga ijwi rye, mu byamucekekeshaga byinshi, Yesu aramwumva. Nibyo! Kuko ijambo ry’Imana rivuga ngo:
“Ugutwi kw’Uwiteka ntikwapfuye ngo ananirwe kumva.”
(Yesaya 59:1)
Kandi ahandi rikatubwira riti:
“Yitaye ku gutaka no kwinginga kw’abatagira shinge na rugero,
adasuzuguye gusenga kwabo.”
(Zaburi 102:18)
Nuko Yesu amuha nk’uko ubukene bw’umutima we bwanganaga; amuha guhumuka.
Mbega wowe ntihari ibiguca intege, bikubuza gutakira Imana? Niba atari ijwi rya Satani ryongorera mu mutima wawe, ni abantu b’inyama n’amaraso gusa, bafite umwuka w’imana z’iyi Si, bakumvisha ko Imana itakwitayeho, ko itakuzi, ko utari uwayo.
- “Wowe n’utaza mu itorero ryacu, ntuzabasha kumvwa n’Imana; ukwiye kuza mu itorero ry’ukuri!”
Niko bamwe bakubwira.
- “Umunyabyaha nkawe Imana yakumvira ite? Ceceka, wikirushya, kuko Bibiliya itubwira ko ‘gusenga
k’umunyabyaha ari ikizira k’Uwiteka’.”
Niko n’abandi bakubwira.
- “N’ubwo bwibone bwawe ngo urasenga! Igihe cyose ucyambara bene iyo myambaro kandi ukirimbisha
amaherena n’amasheni y’uburyo butari bumwe, ntushobora kumvirwa n’Imana. Icyakora, n’ubwo uvuga
ngo urasenga, imana usenga siyo Mana nsenga; nta kabuza wowe usenga ikiyoka!”
Abandi nabo bakongeraho.
- “Kugira ngo wumvirwe n’Imana, ugomba kuza mu itorero ryacu, ukava mu ariya madini y’inzaduka
atizera Imana nyakuri, ukamera nkatwe, ukagenda nkatwe; ibitari ibyo, nta neza y’Imana utegereje.”
N’abandi bakungamo gutyo.
N’ibindi byinshi. Kandi ayo majwi yuzuye mu nzira. Nyamara uretse no kuba Imana Ruremabintu, ni Imana Data; kandi Data wa twese, n’inshuti yacu twese. Nta muntu ushinzwe kuyiha amabwiriza ngo “umvira kanaka, reka kanaka”. Nta n’uwo yashinze kuduha amabwiriza y’uko twifata kugirango itwumvire.
Ni Data wa twese. None se abana bose ntibemerewe kwegera Se no kumwibwirira ibyo bakennye? Ntabwo Se abumva kubera ko ari inzobe cyangwa ibikara, bagufi cyangwa barebare, banini cyangwa bato-bato, n’ibindi.
Abategera ugutwi kandi akabumva, kubera ko ari abana be. Abashaka icyitegererezo mu ijambo ry’Imana, bazasome inkuru z’umwana w’ikirara (Luka 15:11-31).
Umwana n’iyo yaba ikirara, agakurana ingeso mbi mu maso ya Se, niho ha handi akomeza kumubera umwana. Ingeso mbi z’uwo mwana ntizinezeza Se, ariko akomeza kumukunda nk’umwana we, amwifuriza kandi amushakira ibyiza.
Si iyo uwo mwana aje mu maso ya Se, yicishije bugufi, ababajwe n’uko atanezeza Se muri byinshi. Mbega umunezero Se agira! Amuha byose asabye, keretse icyo adafite. Ntamwuka inabi, ngo amubwire ati:
- “Mva imbere wa cyohe we!”
Oya! Aramuha, nk’uko asabye. Hirya y’ibyo, aramuhugura, akamwigisha, akamubwira uko yifuza ko amera imbere y’isi, kandi ko amukunda. Mu kuri, ntamwirukana.
Imana Data wa twese nayo rero, ivugiye mu kanwa k’umwana wayo Yesu Kristo, yaravuze iti:
“Uza aho ndi, sinzamwirukana na hato.”
(Yohana 6:37)
Ni iby’ukuri, umwana witonda, kandi w’umunyabwenge mu byo akora, atera Se umunezero utarondoreka. Kandi Se aramwizera, akamukunda cyane. Ariko n’abandi bana be arabakunda. Umwana naho yaba ikirara ate, ntibimwambura akaranga ke ko kuba umwana mu rugo kwa Se, kandi ntibimukuraho urukundo n’impuhwe bye.
Bibiliya niyo itubwira iti:
“Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni
ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa
ni inkota?”
(Abaroma 8:35)
Niba ibyo bitadutandukanya n’urukundo rw’Imana, ibidafite imbaraga nk’ibyo kurya n’ibyo kunywa, imivugire n’imitambukire imyambarire n’imyirimbishirize, nibyo byadutandukanya n’urukundo rw’Imana? Oya rwose; habe na mba. Yemwe n’icyaha, tukiri muri uyu mubiri, nta mbaraga n’ububasha gifite byo kudutandukanya n’urukundo rw’Imana; kugeza igihe iherezo rya byose rizaba rishyitse.
Nawe rero, uko uri kose, ubasha kwegera Imana. Idini ryawe ntirikuvutsa ubwo burenganzira; ibyaha wakoze nabyo ntibibibasha. Icyakora niba umutima wawe hari icyo ukurega, iyuzuze n’Imana, uyisabe kukubabarira, kandi wikiranure n’uwo mufitanye ikibazo, bikubashishe kugirira umugisha usaga k’Uwiteka (Matayo 5:23-24). Nibyo! Umwegere udatinya, kuko ni So.
Kandi ntuvuge uti:
- “Sinkeneye gusenga!”
Aho waba wibeshye rwose. Mbese gusenga ni iki? Gusenga ni ukubwira uwo ukesha kubaho ko umukunda, ko umushimira ibyiza akugirira, kandi ko ukeneye kumukunda kurushaho.
Tekereza abagaragu badakeza umwami wabo; mbese bakomeza kugabana byinshi kuri we? We se yakomeza kubabara mu nkoramutima ze? Nyamara abamuhora bugufi, bakamuramya, bakamushimira, bagabana byinshi.
Ikindi kandi, umuntu yaremewe kuba mu bandi. Aho biroroshye kugirana ubumwe n’ubusabane n’umuntu utavuga? Ikiguhuza n’ukurusha amaboko, ni ukumusaba ibyo ukennye akurusha, ukamushimira ibyo akugirira, ukamutumikira neza mu byo agushinze. Ibyo byose bishobora abavugana, binanira ibiragi. Aho uzi ukuntu bivunana kwirirwa utavuze? Uzabigerageze, umbwire.
Bigoye cyane kwiriranwa n’inshuti yawe mutavugana. Naho mu rugo? Rwizihizwa n’ikiganiro hagati y’umubyeyi n’abana be, abana babaza umubyeyi wabo ibyo ashaka ko bakora, umubyeyi nawe agahimbazwa no kubona abana be babikora. Umwana kandi asaba umubyeyi we icyo akeneye, umubyeyi nawe akakimuhera kubera ko amenye adashidikanya ko icyo umwana we asabye ari icyiza kimukwiriye.
Umwana yamenya agaciro k’ibintu ate niba Se abimubunzaho, akabimuha ntabyo amusabye? Rimwe na rimwe haba ubwo no kubimwima bimubera byiza, kuko hari ubwo ahindukiye agasanga irari ry’ibyo yashakaga nta mpamvu yaryo. Umwana yakundana na Se gute bataganira? Umwe niwe wavuze ati:
“Gusenga ni uguhumeka.”
Kandi nibyo! Nk’uko umuntu agubwa nabi iyo ahagaritse guhumeka, niko bimeze kubaho udasenga. Nk’uko urugo rutabamo ibiganiro hagati y’umwana n’ababyeyi be rumerera uwo mwana nk’ubutayu butagira amazi, niko ubugingo bw’umuntu udasenga bugwa umwuma, bugapfa nk’ufungiwe ahatagira umwuka.
Umuntu rero ntabasha kubaho adasenga. Nudasenga Imana Yehova, uzubura amaso usange usenga imana zitandukanye mu bugingo bwawe; mu kurangiza byose, nawe ubwawe uzihindukira imana. Nibyo! Hariho imana y’ubutunzi, imana y’ibinezeza by’umubiri bitandukanye, imana y’icyubahiro, imana y’ubwoba, imana y’igitinyiro, imana y’urwango, imana y’ishyari, imana y’ibisindisha, imana y’ubusambanyi, imana y’ubwibone, n’izindi mana zitandukanye.
Kimwe cyangwa byinshi muri izo mana iyo kimaze kwima mu bugingo bw’umuntu, nicyo ahora ahangayikiye, agahindira umushyitsi imbere yacyo, akagikorera nk’uko gishaka.
Ndaguha icyitegererezo cy’umuntu ufite imana y’ubwoba.
Iyo arwaye, ntacyo atabasha gukora ngo yikize; nyamara kandi, nta n’icyo ashikamaho ngo yizere ko gihagije kumukiza.
Nibamutegeka kuraguza ngo amenye umuzimu umutera, azajyayo atajuyaje, atange byose bamuciye; maze gutyo asohorweho n'iby'uyu mugani ngo: “iby'abapfu biribwa n’abapfumu”.
Nihagira umutungira agatoki umuntu umuteza ibyago, azatanga byose ngo amwivune, bityo avushe amaraso y’utariho urubanza.
Reka rero iyo bamubwiye ko intsinzi ari ugusuhuka nta umubonye! Azarara ijoro ryose agenda, ngo arakiza amagara ye!
Izo mvune zose kubera iki? Kuko atinya gupfa, nk’aho ubundi azabaho iteka. Akaruha atyo, nyamara wenda ari umugera wa malariya umubungamo, kutawivuza bikarushaho kumugeza kure. Hari n’abavangavanga imiti ya kizungu n’iya gihanga, abandi bakavanga amasengesho no guterekera; ibyo byose kubera imana y’ubwoba. Mbega uwo muntu ntaba ahindutse imbata mbi?
Kubera ko umuntu adashobora kubaho adafite imana, kubera kandi ko izindi mana zigira abantu abaretwa babi, zikabarushya, ukeneye gusenga Imana Yehova. Iyo Mana itamenywa kandi idashyikirwa, izakuyobora ku Mwana wayo Yesu Kristo, ngo akubashishe kuyimenya (Yohana 6:37). Kuko muri we arimwo yihishuriye umwana w’umuntu (Ibyakozwe n’Intumwa 4:12; Abaheburayo 1:1-3; 2 Abakorinto 5:19); kandi gukorera Yesu uwo, ntibiruhije rwose (Matayo 11:28-30).
Havugwa inkuru y’umuntu umwe wari ufite imana y’amafaranga, ikamutwaza igitugu ku buryo gutakaza igiceri kimwe gusa mu butunzi bwe byari ingorane yamugezaga kure. Yirindaga kwinjira muri resitora, n’ubwo ashonje ate, ngo atishyura ibyo kurya amafaranga ye akagabanukira mu mifuko y’abandi.
Reka rero, umunsi umwe, azagendagende mu mujyi, ukuboko kw’ibumoso kuri mu mufuko w’ipantalo ye, kugundiriye ya mana ye. Yagendaga atekereza byinshi, birumvikana bigana ku kuntu amafaranga afite yarushaho kwiyongera. Yatinyaga ikintu cyose cyayagabanya, kubitekereza gusa agakizwa n’amaguru agihunga, agahoberana amaboko yombi igitekerezo cy’uburyo amafaranga ye yakiyongera.
Hahise akanya gato, ijwi ryo mu mutima we rimubwira ko mu mujyi haba abajura. Sibwo umutima ukubise ku mafaranga ye ari mu mufuka, maze muri uwo mwanya akumva ikiganza kibereyemo! Umurabyo uratinda, ukuboko kwe kw’iburyo kwahise gucakirana igihunga kwa kuboko kumukoze mu mufuko, maze induru ayiha umunwa atabaza cyane, ati:
- “Nyabune nimuntabare igisambo kiranyibye!”
Erega umujyi urahungabana! Abantu barahurura, abapolisi nabo baratabara, bazenguruka uwo muntu ufashe igisambo cyari kimwibye.
Kureba uwo mugabo akanaguzwa amaso, imbaraga nazo zimucika kubera gukomeza cyane ukuboko kugiye kumwiba, kumubona abira ibyuya byinshi atabazanya urusaku ruvanze n’ubwihebe bwo kudatabarwa vuba bataramucuza utwe, byari icyigwa rwose.
Imana y’inda ikora iki? Umuhanzi w’umunyarwanda niwe waririmbye iby’inda nini, ati:
“Iguteranya n’inshuti,
ukayitenguha ukayita,
ukaba umugaragu w’inda.”
Naho se imana y’inzoga? Naho imana y’icyubahiro? Mvuge se iy’ubusambanyi? N’izindi mana. Impande n’impande tubona ingero zibabaje z’abo izo mana zaruhije aho kubaruhura, zikabakenesha aho kubakiza, zikabasuzuguza aho kububahisha.
Ahari urakiyumvamo gushidikanya muri wowe, nubwo hari irindi jwi mu mutima wawe rikwingingira kwemerera Yesu mu bugingo bwawe, no gufata ukuboko kwe muri byose umwiringiye.
Muri Bibiliya (Yohana 4:1-42) dusoma inkuru y’ibyabaye ku mugore w’umusamariyakazi ubwo yahuriraga na Yesu ku mugezi. Bibiliya ivuga ko hari mu ma saa sita. Uwo mugore ntaje kuvoma, asanga Yesu yiyicariye ku iriba ahamutegerereje. Nta kumwitaho, ahuta kwivomera n’ubwira bwinshi ngo agende; nibwo Yesu amusabye ku mazi.
Mu bisanzwe, cyaraziraga ko umuyuda avugana n’umusamariya, kuko babanenaga. Byari byaramenyerewe gutyo, abana bakabivukiramo, bigera aho bihindutse nk’ukuri.
Mbega uwo mugore ngo aratungurwa! Umuyuda amusabye amazi! Niko kumubaza ati:
“Ko uri umuyuda nkaba umusamariya, uransaba amazi ute?”
(Yohana 4:9)
Ngiryo itangiriro ry’agakiza k’uwo mugore.
Yesu aramusubiza ati:
“Iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ariwe, nawe uba umusabye nawe akaguha
amazi y’ubugingo.”
(Yohana 4:10)
Yari kumumenya ate akiri mu by’amoko y’abasamariya n’abayuda, ibya kera bitarashira muri we? Nuko umusamariyakazi aramubaza ati:
“Mbese uruta sogokuru Yakobo wadufukuriye iri riba, kandi nawe akarinyweraho, n’abahungu be,
n’amatungo ye?”
(Yohana 4:12)
Uruta sogokuru Yakobo, wadufukuriye iri riba kandi akarinyweraho we n’abahungu be, n’amatungo ye?
Kuri uyu musamariyakazi, iri riba ryari ikintu cy’igiciro kinini cyane; bwari bwo buzima, ibindi byose impande n’impande nta kintu kinini byari bivuze.
Yesu nawe aramusubiza ati:
“Unywa amazi y’iri riba, azongera kugira inyota;
ariko unywa amazi nzamuha, azamuhindukiramo
isoko idudubiza kugeza ku buzima bw’iteka.”
(Yohana 4:13-14)
Nubwo iryo riba ryari rifite amateka ahambaye mu buzima bw’abasamariya, bakaba ariryo bisunganga ingoma n’ingoma mu bihe baguye umwuma, ntiryigeze ribasha kubamara inyota. Bahoraga baza kurinyweraho, ndetse bakavomaho ayo kujyana mu ngo zabo; ariko amazi yaryo ntiyari yarigeze abasha kubamara inyota, keretse kuyiturisha by’akanya gato. Hari n’ibihe bazaga kuvoma, bakakaye cyane, bagasanga iriba ryakamye, cyangwa riri kuzana utuzi duke bigomba kwanama utegereje ko wuzuza icyo uvomesha.
Kuri iryo riba, mu bihe bimeze nk’ibyo, habaga ubwo barwanaga batanguranwa umwanya wo kuvoma mbere; bapfa ibitamara inyota (Yesaya 55:1-2). Ibyo abo basamariya bari barabibonye ibihe n’ibihe; ariko bajyaga kugira kundi gute? None uyu musamariyakazi yumvise inkuru nziza, inkuru umutima we wakeneye iminsi yose y’ubusuhuke bwe.
- “Ariko unywa amazi nzamuha, azamuhindukiramo isoko idudubiza kugeza ku buzima bw’iteka.” Niko ayo magambo yisubiragamo mu matwi ye.
Mbega amahirwe uwo mugore yagize yo kuza ku ivomo uwo munsi! Ibyo yari yarigishijwe byose, akinabyigishwa, byari byaracyuye igihe, byarashizemo imbaraga zo gufasha ubugingo bwe. N’umuruho w’impfabusa yari amaranye iminsi, azamuka umusozi ajya kumva inyigisho z’ubugingo, naho kumbe ariruka ku bitagifite imbaraga zo gukiza!
Nawe ntiyazuyaje, yahise afata icyemezo:
“Databuja, mpa kuri ayo mazi, ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvoma hano, kuko ari kure.”
(Yohana 4:15)
Amazi y’amasoko yose yo mu ino si ntamara inyota, ahubwo arushaho gutera umwuma. Isoko imwe gusa niyo imara inyota: Yesu Kristo umwana w’Imana. Izindi nzira zose, ni izo kukumarira inkweto gusa (Yeremiya 2:25). Inzira zijya i Maka ntizimara inyota; inzira z’i Kibeho, Fatima na Lourdes nazo ntiziyibasha. Yewe n’inzira zijya i Yerusalemu, aho ibyo twizera bikomora igicumbi, nta nyota zimara. Inzira imwe gusa: Yesu Kristo (Ibyakozwe n’Intumwa 4:12; Yohana 14:6).
Ufite umugisha munini wo kugira umuremyi wa byose ho Imana yawe (Zaburi 33:12). Ubwayo niyo iguhamagara, ikwingingira kuyimenya no kuyizera (Yesaya 55:1-13), kuyegera no kuyisenga yonyine (Kuva 20:3); ngo ushire umwuma wo mu mutima (Yohana 7:37-38), ngo ubone kubaho by’ukuri (Gutegeka kwa II 30:19).
Yesu Kristo yagize neza kuduhishurira iyo Mana; nuko rero, ubasha kuyisenga. Ntikwirukana, kuko ubwayo yiyemeje kukubera So, kuruta ba se b’abantu. Yisenge buri munsi. Yibwire ko uyikunda. Yibwire ko uyishimira byose yaguhaye, wowe wavuye mu nda ya mama wawe wambaye ubusa none ukaba utunze byinshi gutyo. Ese uko wavutse byo ntiwabiyishimira?
Niba utekereza ko Imana yakwigirijeho nkana kebuka gato, impande n’impande zawe, urebe abandi benshi bari inyuma yawe utakifuza kumera nkabo; maze usobanukirwe uko umwenda ufite wo kuyishimira ungana (Abaroma 8:12). Erega wanayishimira ko itakugize igiti bacana, ibuye abubatsi bahondesha inyundo ngo rimere uko bashaka, cyangwa itungo babaga ku munsi mukuru; ahubwo ikakugira umuntu ufite ubwenge, waremwe mu ishusho y’Imana (Itangiriro 1:26) yabeshejeho byose (Yobu 38; Yohana 1:1-3).
Umaze kuyishimira kandi, yimenyeshe n’ibyo ukennye byose, ubiyisabe ubyingingiye, kandi wizeye (Yakobo 1:6-7); ubundi uyitegereze (Zaburi 27:14; 40:1; Luka 1:1-7). Kuko Imana atari umuntu ngo ibeshye (Kubara 23:19); ibyo yasezeranye mu buhanuzi bw’ijambo ryayo, mu gihe yagennye (Habakuki 2:2-3), ubwayo, izabikora (Yesaya 41:10-13; 1 Abatesalonike 5:24).
Rwose, ukeneye gusenga; ndetse buri munsi. Nk’uko umusore cyangwa inkumi udaherutse kuvugana na fiyansi we, yakandika ntasubizwe, amenya ko urukundo rwe na fiyansi we rufite ibibazo, niko n’umubano wawe n’Imana uzarwara, ndetse bikawuviramo gupfa, niba udasenga.
Nkugiriye inama, mu nyungu zawe, senga. Iyakuyeho ibitambo, igakuraho abatambyi, niyo yaduhaye ububasha bwo gusenga.
Igihe Yesu yapfiraga ku musalaba umwenda ukingiriza ahera cyane h’urusengero watabutsemo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi (Matayo 27:51; Mariko 15:38; Luka 23:45). Ahera cyane, uretse no kuhareba, ntihagerwagwa n’ubonetse wese. Abatambyi gusa nibo bahageraga, bagiye gutambira abanyabyaha nkawe nanjye. Ubwo Yesu yapfiraga ku musalaba, ijwi rye rya nyuma ryumvikanye ryabaye iri ngo: “birarangiye”. Nuko acurika umutwe, umutima uraca (Yohana 19:30).
Kandi byahise birangira! Ibyo kutigerera Ahera, byahise bicyura igihe. Kuva ubwo, umwana w’umuntu wese yahawe ubushobozi bwo kwigira imbere y’Imana no kwisabira. Nuko rero, nawe ubasha gusenga.
Kandi ntuvuge uti:
- “Sinzi gusenga.”
Uzi kuvuga uti:
- “Waramutse?”
Ntubizi se? Uzi kuvuga uti:
- “Ndagukunda.”
Ndabeshya? Uzi no kuvuga uti:
- “Ndifuza ..., ndashaka ....”
N’ibindi. Kandi ku muntu uguhaye, uzi kuvuga uti:
- “Murakoze.”
Si byo? Erega nta n’andi magambo menshi ukeneye mu gukora isengesho ryawe! Umwe mu bizera niwe wavuze ati:
“Gusenga
ni ugusubiramo ubudatuza izina rimwe gusa:
Yesu”.
Kandi muri Yesu nimwo byose bikubiye. Uhuye n’ikigerageza? Hamagara uti: “Yesu”! Umurabyo uratinda, azaba yahageze. Erega yarabihamije ubwe, ati:
“Ntabaza ndagutabara, nkwereke n’ibikomeye biruhije utamenye.”
(Yeremiya 33:3)
Kandi ati:
“Nutabaza, Uwiteka azagutabara;
nutaka azavuga ati: ‘Ndi hano.”
(Yesaya 58:9)
Dawidi niwe wabihamije, ati:
“Kuko ijambo ritaraba ku rurimi rwanjye,
Uwiteka, uba umaze kurimenya rwose.”
(Zaburi 139:4)
Kandi Yesu Kristo, ni Uwiteka (Abafilipi 2:11).
Nk’uko buri gihugu kigira nomero ukandaho kuri telefoni maze abapolisi bashinzwe gutabara abageraniwe n’ibibazo bagahita bitaba, Yesu niryo zina ryahawe abantu ngo baryambaze ku munsi w’amakuba batabarwe (Ibyakozwe n’intumwa 4:12; Zaburi 34:6).
Urasitaye? Hamagara Yesu. Uguwe gitumo n’igiteye ubwoba cyose? Taka uti:
- “Yesu!”
Rekera abana bato n’abandi batazi Imana ibyo kwirahira ba se na ba nyina, inka batunze, umuntu ukomeye bishingikirijeho, n’ibindi abantu birahira muri buno buzima.
Kandi ntukarahire izina ry’umuntu cyangwa iry’ikintu nk’injiji zitarahishurirwa izina riruta ayandi. Wowe ujye wirahira Imana Rurema n’Umwana wayo Yesu Kristo gusa. Nunezezwa n’Umwuka Wera, nawe ujye umwirata; kuko uwirahiye Mwuka Wera, aba yirahiye Yesu wamwohereje ngo abane n’abantu (Yohana 16:7); kandi uwirahiye Yesu Kristo, aba yirahiye Imana Data yamuhaye abantu ho umucunguzi wabo (Yohana 3:16).
Abirahira cyangwa bagatakira andi mazina, baba bagaragaje babizi cyangwa batabizi ko beneyo bafite umwanya w’ubumana mu bugingo bwabo. Wowe ntukagire utyo.
Nibyo! Ku giteye ubwoba cyose, cyangwa icyahagarika umutima, takira Yesu; hamagara Yesu, izere Yesu. Icyo uzavanamo ni ubuhamya buzafasha benshi, utaretse ko bizanakomeza kwizera kwawe. Mu burwayi, takira Imana mu izina rya Yesu. Bibiliya iraguhamiriza iti:
“Isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi, umwami amuhagurutse;
kandi naba yarakoze n’ibyaha,
azaba abibabariwe”
(Yakobo 5:15)
Ntiwumva ko no mu burwayi, Yesu akugiraho umugambi mwiza urenze icyo kugukiza gusa? Kuko buzakwegereza Imana, nuyizera, kandi bikuzanire kwezwa no kubabarirwa ibyaha.
Naho mu gihe cy’amahoro? Karekare mu gitondo? Uri mu kazi kawe ka buri munsi? Aho hose, n’ahandi, jya wiragiza Imana. Yesu yadusabye gusenga ubudasiba (Luka 18:1); kuko gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro iyo asenganye umwete (Yakobo 5:16). Kandi gusenga gukingura ijuru (Danyeli 9:21), imuhira hakaba hafi (Abafilipi 3:21).
Wambaza uti:
- “None nanjye njye mvuga ubudatuza nti: 'Yesu!'”?
Nabyo urabibasha. Kandi nta kimwaro biteye; ahubwo biteye ishema, kandi bizana umugisha. Uzabigerageze wumve amahoro no guhishurirwa bitanga. Ya saha imwe yananiye Petero na bagenzi be (Matayo 26:37-45), wowe uzabigerageze uri mu modoka cyangwa mu ndege, ugende uvuga ubudatuza mu mutima wawe uti: “Yesu – Yesu – Yesu”, maze uzabwire ab’Itorero icyo wumvisemo. Ndabizi, bizaba biryoshye kuruta uburyohe bw’umunyu mu biryo. Uzabikore se uhagaritswe no kuburana n’ukurenganya! Naho nuzaba ugiye mu ivugabutumwa? Nta gushidikanya, imisozi izatigitira imbere yawe, abadayimoni bahunge kw’itegeko ryawe gusa.
Ubasha rero gusenga uti: “Yesu!”, maze bikaba bihagije. Ariko ahari, ntibyagera ku nyota y’umutima wawe yo kubwira Imana ibiwuruhura. Niba ari uko biri, biyibwire mu magambo yawe rwose, nta gihunga. Mbese umwana yabura icyo avugira imbere ya Se? Keretse uyu Se ari umunyamwaga! Ariko dore Data Imana siko ari. Yuzuye impuhwe n’urukundo by’abatamwitayeho, nkanswe wowe umushaka! Ntujya ubibona se ko agusha imvura ku babi n’abeza, ntabatandukanye nyamara mu myumvire yacu abantu byari bikwiye!?
Hejuru yo kuba umunyampuhwe, tekereza papa wawe ari nawe ushobora byose kandi ari nawe utegeka byose; ni iki utamusaba? Nugira icyo umukenana suko azaba atagishoboye, ahubwo nuko mu bushishozi bwe azaba yabonye ko atari icyiza cy’ukuri muri uwo mwanya kuri wowe, umwana we akunda (Matayo 7:11). Bityo rero, n’ibindi uzakena, uzajya ubimusaba, wiringiye guhitamo kwe kwiza.
Ahari wagira ikibazo cy’uko amagambo adasohoka neza muri wowe, ngo wisukire umutima wose imbere y’Imana. Ntacyo! Imana yo isoma imitima. Jya wihamagarira gusa uti: “Yesu”! Kandi hejuru y’ibyo, hari isengesho ryuzuye, ririmo byose umuntu yakena; niryo umwami Yesu Kristo yigishije intumwa ze, ryandikirwa ngo rizafashe ab’ibihe byose, nawe urimo. Ni iri ngo:
“Data wa twese uri mu ijuru,
izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze;
ibyo ushaka bibeho mu isi nk’uko biba mu ijuru.
Uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi.
Uduharire imyenda yacu,
nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu.
Ntuduhane mu bitwoshya,
ahubwo udukize umubi;
kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro
ari ibyawe none n’iteka ryose,
Amen.”
Mbese ntiwarifata mu mutwe, maze mu gihe byose bizaba bidafite ubuzima muri wowe, nta magambo ubona wasengamo Imana yawe, ukajya uriyisenga?
Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo, urukundo rw’Imana, no gufashwa n’Umwuka Wera, bibane n’umutima wawe; none n’ibihe bidashira, Amen.
Gisohotse kuwa 24/02/2012.
Mu nzu y’icapiro rya AuthorHouse, i Bloomington, IN 47403
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.