Abo turibo muri rusange
DAWATI ni urubuga rw'inyigisho z'ihumure n'inkomezi bishingiye ku kuri ko Imana ari Data wa twese uri mu ijuru...
Politiki yacu ku burinzi bw'amakuru yanyu
DAWATI yubaha ubutavogerwa bw'amakuru bwite y'abayisura kandi bakagira uruhare mu bikorwa byayo...
Politiki yacu ku kugarura ibyagurishijwe no gusubiza ibyishyuwe
Ibicuruzwa byose bigurishirijwe kuri uru rubuga rwa DAWATI biba bigurishijwe burundu. Ntidusubiza amafaranga yishyuwe...
UBUSOBANURO KU MASHUSHO AKORESHWA KURI URU RUBUGA
1. Intego y’Amashusho.
Amashusho akoreshwa kuri uru rubuga dawati.org aba ari mu rwego rwo kujyanisha n’inyigisho zacu gusa. Abasha kugira icyo yunganira mu kwigisha, gushishikariza cyangwa gusobanura ibitekerezo nyamukuru bigamijwe mu byigisho byacu, ariko siyo banze cyangwa shingiro by’ibyigisho byacu; ashobora guhindurwa rero bikenewe uko ntibigire icyo bigabanya ku butumwa butambutswa muri ibyo byigisho.
2. Imiterere y’amashusho.
Amashusho akoreshwa kuri uru rubuga dawati.org ahanini akomoka ku mbuga za interineti, ayo twifatiye ubwacu bityo akaba umutungo bwite wa DaWaT-i, cyangwa ayo twahanywe n’ibyigisho by’ababitwoherereje tutamenyera inkomoko yayo, Ababoneka muri ayo mashusho rero bashobora kuba ari abantu bariho, babayeho se, cyangwa se ari amashusho mpangano gusa yakorezwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ntibivuze rero ko abayagaragaramo bafite aho bahuriye n’ibivugwa mu byigisho aba aherekeje, keretse kuyifashisha gusa muri rusange.
3. Uburenganzira ku mashusho.
Bitewe n’inkomoko yayo, amashusho akoreshwa kuri uri rubuga dawati.org ashobora kuba ari umutungo bwite DaWaT-i, akoreshwa hisunzwe amasezerano na beneyo se, cyangwa se nta jambo natwe tuyafiteho kuko yakuwe kuri interineti gusa.
DaWaT-i ibasha gukurikirana amafoto y’umutungo wayo bwite gusa igihe yabona abayakoresha nta ruhusa yabibahereye, ariko ku yandi mashusho DaWaT-i ntacyo iyakurikiranaho kandi ntacyo ifasha uwakurikiranwa ku ikoreshwa ryayo yitwaje ko yayakuye ku rubuga rwacu.
4. Amashusho twahawe.
Uwaduhaye amashusho twakoresheje ku nkuru zacu yemera ko afite uburenganzira kuriyo bwo kuyatanga, bityo akaba ariwe ubazwa ibyayo mu gihe habaho gukurikiranwa ku gukoresha amashusho nta burenganzira tubifitiye.
Bisabwe n’abagaragaza ko amashusho aya n’aya aboneka ku rubuga rwacu ari ayabo mu buryo budashidikanywaho, DaWaT-i ifite uburenganzira bwo kuyakuraho ntacyo ibajije uwayaduhaye.
5. Impaka ku mashusho.
Mu gihe wabona amashusho yawe ari gukoreshwa kuri uru rubuga nta burenganzira wabiduhereye kandi udashaka ko bikomeza uko, turagusaba kutwandikira kuri contact-us@dawati.org cyangwa kuzuza no kutwoherereza icyifuzo cyawe ahabigenewe (ku gace kitwa "Twandikire") ku rupapuro "Ahabanza"; tuzihutira kubisuzuma no gufata icyemezo gikwiye, harimo no kuyakuraho bibaye ngombwa.