Abo turibo muri rusange
DAWATI ni urubuga rw'inyigisho z'ihumure n'inkomezi bishingiye ku kuri ko Imana ari Data wa twese uri mu ijuru...
Politiki yacu ku kugarura ibyagurishijwe no gusubiza ibyishyuwe
Ibicuruzwa byose bigurishirijwe kuri uru rubuga rwa DAWATI biba bigurishijwe burundu. Ntidusubiza amafaranga yishyuwe...
Ibireba amashusho akoreshwa kuri uru rubuga
Amashusho akoreshwa kuri DAWATI ahanini akomoka ku mbuga za interineti kandi akoreshwa mu kujyanisha n'inyigisho zacu gusa...
POLITIKI Y’UBURINZI BW’AMAKURU
Igihe Yatangiriye Gukurikizwa
[Kuwa 24 Gashyantare 2026]
Intangiriro.
DaWaT-i yubaha ubuzima bwite bw’abakoresha urubuga uru rubuga, kandi yiyemeje kurinda amakuru yabo bwite. Iyi Politiki y’Ibanga isobanura uburyo dukusanya, dukoresha, tubika kandi turinda amakuru yawe igihe usuye urubuga dawati.org.
Ukoresheje uru rubuga, uba wemeye uburyo busobanurwa muri iyi politiki.
Amakuru dukusanya.
(i) Amakuru witangira ubwawe.
- Umwirondoro na aderesi byawe igihe wiyemeje kugira ibyo wishyura kuri uru rubuga.
- Amakuru utanga wuzuza urupapuro rusange batwandikiraho.
(ii) Amakuru afatwa mu buryo bw’ikora.
- Aderesi yo kuri murandasi
- Amapaji y’urubuga rwacu wasuye n’igihe warumazeho
- Ubuhanga bikamakuru bwa “Cookies” n’amakuru y’isesengura ry’imikoreshereze y’urubuga
Amakuru atangwa mu Kwishyura,
Ubwishyu mutanga butugeraho biciye muri serivisi zitangwa n’abandi nka Banki zisanzwe, PayPal, Stripe n’Ikoranabuhanga ryo kwishyura kuri telefoni rizwi nka MoMo.
DaWaT-i ntifata kandi ntibika mu bubiko bwayo amakuru ajyanye na nimero za konti zawe za banki cyangwa amakuru yuzuye y’amakarita ya banki wakoresheje mu kwishyura, bityo ingaruka wagira mu gukoresha izo serivisi zibazwa abaguhaye iyo serivisi nyine.
Ibyo dukoresha amakuru yawe.
Dushobora gukoresha amakuru yawe mu buryo bukurikira:
- Kurema, guhindura no kukumenyesha amakuru ya konti yawe ku rubuga rwacu.
- Kugusubiza igihe watwandikiye.
- Kunoza imiterere y’urubuga, imikorere yarwo n’ibirurimo kugira ngo bihuze n’ibyo abarukoresha bakeneye.
- Kukugezaho ibyahindutse cyangwa ibiganiro bishya ku rubuga.
- Kubara no kugena umugabane wawe ku byishyuwe n’abo wabishishikarije.
- Kubahiriza inshingano ziteganywa cyangwa zateganywa n’amategeko.
Ibikamakuru rya “Cookies”.
Dukoresha ibikamakuru rya “cookies” kugira ngo:
- Twibuke ibyo wahisemo n’ibyo ukunda bityo tubikugezeho vuba igihe udusuye
- Tunozere imifungukire y’urubuga rwacu uburyo usigarana urwibutso rwiza rwo kurusura
- Dusesengure uko urubuga rukoreswa bityo dufate ingamba zo kunoza imikorere n’imikoreshereze yarwo.
Abakoresha uru rubuga bashobora guhagarika ibikamakuru rya “cookies” bisunze ibiteganywa n’uburyo basura imbuga za interineti.
Serivisi zitangwa n’abandi.
Dushobora gukoresha serivisi zitangwa n’abandi, harimo:
- Abatunganya uburyo bwo kwishyura twavuze haruguru.
- Ibikoresho by’isesenguramakuru bitangwa n’abandi bakora iyo serivisi.
- Abacumbikiye uru rubuga ngo rubashe kugaragara kuri interineti n’ikoranabuhanga bakoresha mu gusoza uwo murimo.
- Serivisi zo kutwandikira no kubasubiza kuri “email”.
Aba batanga serivisi bashobora gukusanya amakuru hakurikijwe politiki zabo bwite z’ibanga; DaWaT-i nta nshingano ifata ku makuru bafata n’icyo bayakoresha, bityo ntacyo ishobora kuryozwa mubyo bakora nabi ubwabo kuko aribo bibazwa.
Umutekano w’Amakuru.
Dushyira mu bikorwa ingamba zifatika mu kurinda amakuru yawe akusanywa kuri uru rubuga ngo atagerwaho n’abatabyemerewe, ngo akoreshwe nabi se, cyangwa ngo asangizwe abanda mu buryo butemewe.
Icyakora, nta sisitemu yo kuri interineti ishobora kwizezwa umutekano usesuye; bityo ntituryozwa ibirenze ibyo dutegerezwa gukora ku ruhande rwacu mu kubika ayo makuru no gukumira imikoreshereze yayo itemewe n’amategeko.
Ubuzima bwite bw’Abana.
Urubuga rwacu n’ibirurimo ntibigenewe by’umwihariko abana bato badaherekejwe cyangwa ngo babe bari kugenzurwa n’ababyeyi cyangwa ababarezi babo. Niba umwana hari amakuru bwite atanze kuri uru rubuga, bigomba kuba byakozwe abyemerewe n’umubyeyi cyangwa umurezi we.
Ntituzaryozwa igihe umwana akoresheje amakuru ya konti y’umuntu mukuru akagera ku bice by’urubuga bifite uburenganzira bwihariye cyangwa ibikorwa ashobora kuhakorera.
Uburenganzira bwawe.
Hakurikijwe amategeko akurikizwa mu gihugu urimo, ushobora kugira uburenganzira bwo:
- Kubona amakuru yawe
- Gukosora cyangwa gusaba ko amakuru akwerekeye akosorwa
- Gusaba ko amakuru yawe asibwa
- Guhagarika kohererezwa ubutumwa bwamamaza cyangwa amakuru y’iyamamazabikorwa aturutse kuri uru rubuga.
Ivugururwa rya Politiki.
Iyi Politiki y’uburinzi bw’amakuru bwite ishobora guhindurwa igihe icyo ari cyo cyose bitewe n’ibikenewe. Gukomeza gukoresha urubuga nyuma y’impinduka bisobanura ko wemeye politiki yavuguruwe.
Twandikire.
Ku bindi bisobanuro:
- Twandikire kuri: contact-us@dawati.org
- Cyangwa wuzuze urupapuro rwo kutwandikira kuri: dawati.org/contact-us