Politiki yacu ku burinzi bw'amakuru yanyu
DAWATI yubaha ubutavogerwa bw'amakuru bwite y'abayisura kandi bakagira uruhare mu bikorwa byayo. Amakuru ayo ari yo yose wahitamo kuduha akoreshwa gusa mu kukugezaho serivisi zacu no kukugeraho aho bikenewe.
Politiki yacu ku kugarura ibyagurishijwe no gusubiza ibyishyuwe
Ibicuruzwa byose bigurishirijwe kuri uru rubuga rwa DAWATI biba bigurishijwe burundu. Ntidusubiza amafaranga yishyuwe kandi ntitwakira ibicuruzwa bisubijwe.
Ibireba amashusho akoreshwa kuri uru rubuga
Amashusho akoreshwa kuri DAWATI ahanini akomoka ku mbuga za interineti kandi akoreshwa mu kujyanisha n'inyigisho zacu gusa; ubasha rero kuba hari ahandi wayabonye cyangwa ushobora kuyabona, kuko menshi muriyo si ayacu bwite.
IBITWEREKEYE
Abo Turi Bo.
DaWaT-i ni urubuga rushingiye kandi rubereyeho intego ifite imizi mu gitabo “Ni Data wa Twese Uri mu Ijuru”. Rugamije gushishikariza abantu gufata inshingano z’ubuzima bwabo mu biganza byabo, gukorana umucyo n’umwete mu gukurikirana no kugera ku ntego zabo muri ubu buzima, no kwizera Imana nk’Umubyeyi udukunda twese kandi uha agaciro n’umugisha imihate inoze, umurava n’ubwitange mu rugendo rwo kugera ku byo twifuza kugeraho.
Twemera ko kugera kubyo wifuza bitabaho ku bw’impanuka; ko bikorerwa kandi bikagerwaho mu migirire ifite umurongo, ukwizera, umurava, n’ibikorwa bihoraho nta gucika intege.
Ibyo twemera.
Muri DaWaT-i, twemera ibi:
- Buri muntu afite ubushobozi bwo kugena no kubaka ejo hazaza he.
- Kwizera n’Imirimo ntibihabanye, ahubwo biruzuzanya; kandi ubuze kimwe, icyo usigarana kiba gipfuye.
- Imana iha umugisha umurimo wose ukorwa mu kuri, mu gukiranuka, mu kwihangana no mu gukurikirana no kubahiriza inshingano,
- Ubuzima bufite agaciro ni ububaweho mu bikorwa bifite intego, si mu kwicara wifuza cyangwa utunzwe n’iby’abandi.
Inyigisho zacu zishishikariza abantu gutinyuka bagakora, batishingikiriza ku bandi cyangwa ngo bacike intege, bagaharanira kubaho no kugera ku buzima bufite intego, iterambere no gufasha abandi.
Kubera iki DaWaT-i?
Igitabo “Ni Data wa Twese Uri mu Ijuru” ni cyo shingiro ry’imitekerereze n’umurongo nyamukuru wa DaWaT-i. Hamwe n’icyo gitabo, DaWaT-i isesengura:
- Isano iri hagati y’ukwizera n’ibikorwa.
- Inshingano bwite kuri buri wese mu kubaka ejo hazaza.
- Ukwiyegurira umurimo no Kubaho mu Bunyangamugayo.
- Kwiringira Imana muri byose, yewe no mu bihe by’ugushidikanya.
- Guharanira ibyiza biruseho mu buzima bwa buri munsi.
- Kubaho ubuzima bw’ubunyangamugayo muri rusange.
DaWaT-i itambutsa iyo mitekerereze mu nyigisho zitandukanye inyuza ku rubuga rwayo rwa dawati.org, mu gice cy’Ibibwirizwa bigize n’ibyigisho bitandukanye ndetse n’amagambo yo gutekerezaho buri cyumweru, ibitekerezo bitandukanye by’abasomyi bagize umuryango wa DaWaT-i kuri izo nyigisho n’amagambo yo gutekerezaho, hamwe n’ibindi bikorwa bigamije gufasha abantu guhindura ubuzima bwabo mu buryo bufatika.
Ibyo tugamije.
Ibikorwa byacu byose bigamije intego ikubiye muri ibi bikurikira:
- Gushishikariza abantu gufata mu biganza byabo inshingano z’ahazaza h’ubuzima bwabo.
- Guteza imbere umurimo unoze no gukomeza gushishikarira gutera imbere mu bikorwa n’imibereho bya buri munsi.
- Kubaho no Gukura mu Kwizera nk’isoko y’imbaraga n’ihumure mu gihe cy’ubusuhuke bwacu kuri uru rugerero rw’ubuzima.
- Gufasha abandi kubaka no kubaho ubuzima bufite intego n’indangagaciro hagati y’ab’igihe cyabo.
- Gutanga inyigisho z’ubumenyi n’inkomezi bishingiye ku myemerere yo mu Mana no ku ndangagaciro z’umuryango w’abantu.
Ibyo Dukora.
Hakurikijwe ubushobozi buhari, cyane cyane binyuze kuri uru rubuga, DaWaT-i ishobora:
- Gutegura no gusohora inyigisho nkomezi ku bitandukanye by’ubuzima bwa muntu ku rugamba rw’ubuzima.
- Gutegura no gutambutsa ibitekerezo bishingiye ku kwizera ku iterambere ry’umuntu ku giti cye cyangwa ry’umuryango mugari w’abantu.
- Gutegura no gutambutsa ibiganiro bitandukanye byubaka umuryango w’abantu.
- Gutunganya no gutanga ku rubuga rwayo aho kugurishirizaho ibitabo byandikwa n’abafatanyabikorwa bayo (mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa bicapye ku mpapuro).
- Gutunganya no gutanga ku rubuga rwayo aho gukusanyiriza inkunga zo gushyigikira ibikorwa n’intego bya DaWaT-i bgaragazwa kuri uru rubuga.
Icyitonderwa.
Ibitekerezo n’inyigisho binyura kuri rubuga rwa DaWaT-i bigamije gusa kwigisha no gukomeza abantu mu byo batambukamo muri ubu buzima. Ntibigamije gusimbura inama z’umwuga uwo ari wo wose, harimo iz’amategeko, ubuvuzi, imitekerereze ya muntu, imari cyangwa ubucuruzi, bityo ntawe ugomba kuzitwaza ngo akurikirane DaWaT-i mu nkiko.