Abo turibo muri rusange
DAWATI ni urubuga rw'inyigisho z'ihumure n'inkomezi bishingiye ku kuri ko Imana ari Data wa twese uri mu ijuru...
Politiki yacu ku burinzi bw'amakuru yanyu
DAWATI yubaha ubutavogerwa bw'amakuru bwite y'abayisura kandi bakagira uruhare mu ibikorwa byayo...
Ibireba amashusho akoreshwa kuri uru rubuga
Amashusho akoreshwa kuri DAWATI ahanini akomoka ku mbuga za interineti kandi akoreshwa mu kujyanisha n'inyigisho zacu gusa...
POLITIKI YO KUGARURA IBYAGURISHIJWE NO GUSUBIZWA IBYISHYUWE
Igihe Yatangiriye Gukurikizwa
[Kuwa 24 Gashyantare 2026]
1. Intangiriro
DaWaT-i iharanira urwibutso rwiza ku bagana urubuga rwayo kubyo bahabonera byose no kuri serivisi bahabwa mu gihe bagize icyo bakeneye. Iyi politiki isobanura neza ibijyanye no kugarura ibyagurishijwe no gusubizwa ibyishyuwe.
2. Ibicuruzwa bidafatika
Kubera ko imiterere yabyo yo kuba ubiguze ahita abigezwaho ubwishyu bwe bukimara kwemezwa ko bwakiriwe,
- Ibicuruzwa bidafadika ntibishobora kugarurwa kandi ayabyishyuwe ntasubizwa.
- Mu buryo budasanzwe, uwishyuye ashobora gusubizwa ibyo yishyuwe iyo:
- Icyo waguze utagihawe kubera ikiguzi cyatangajwe kitari cyo kubwo kwibeshya
- Ubwishyu bwatanzwe kandi bwakiriwe buruta ikiguzi cy’ibyushyuriwe; icyo gihe uwishyuye asubizwa ibyarenze ku bwishyu ngombwa.
Uwishyuye ategerezwa kugezwaho ibyo yishyuye mu gihe kitarenze iminsi irindwi, nawe kandi akaba agomba gusaba gusubizwa mu gihe arebwa na kimwe mu bivuzwe haruguru mu gihe kitarenze ukwezi ubwishyu butanzwe; nyuma y’icyo gihe, ntacyo aba agishobora kubaza.
3. Ibicuruzwa bifadika
Mu gihe hazaba hari ibicuruzwa bifadika bigurishwa kandi bikohererezwa ababiguze, bishobora kugarurwa n’uwabyishyuye agasaba gusubizwa byose cyangwa igice cy’ibyo yishyuye mu buryo bukurikira:
- Mu gihe icyaguzwe kigeze ku muguzi cyarangiritse, ashobora kukigarura; umuguzi ategerezwa kwerekana ikimenyetso ko kitangirikiye mu maboko ye, cyakemerwa akohorerezwa uburyo bwo kukigarura bibaye ibikenewe uko nyuma akabona kohererezwa ikindi kigisimbura cyangwa se gusubizwa ibyo yishyuye mu mahitamo ya DaWaT-I gusa.
- Mu gihe uwaguze atagishaka icyo yaguze nyuma yo kucyishyura, ategerezwa kwihutira kubimenyesha DaWaT-i.
- Iyo icyishyuwe kitaroherezwa, DaWaT-i itegerezwa kumusubiza byose yishyuye mu gihe kitarenze ukwezi.
- Iyo icyishuwe cyamaze koherezwa, DaWaT-i igomba kumumenyesha ko yamaze kucyohereza no kumuha ikimenyetso cyabyo n’ubwishyu bwatanzwe mu kukimwoherereza. Uwaguze iyo amaze kubona icyo yishyuriye, abaye agishaka kukigarura, yishingira ikiguzi cyo kukigarurira DaWaT-i nayo ikaba igomba kumusubiza yose yishyuye icyo cyari cyaguzwe ukuyeho ayo DaWaT-i yari yishyuye ikimwoherereza.
Icyaguzwe gisubizwa kigomba kuba kitarakoreshejwe, ndetse byiza kurushaho uko cyoherejwe gifunze; ibitabaye ibyo, nticyakirwa.
4. Ubwishyu bw’Inkunga
Ubwishyu bwose bwatanzwe nk’inkunga mu gushyigikira ibikorwa n’intego bya DaWaT-i, bwaba amafaranga cyangwa ikindi kintu cyose, ntibusubizwa; keretse bigaragaye ko hishyuwe konti mu kwibeshya hari hagambiriwe kwishyurwa undi, cyangwa kwishyura inshuro zirenze imwe icyari kigambiriwe kwishyurwa muri iyo nkunga.
5. Uko ibyishyuwe bisubizwa.
Amafaranga asubizwa hakoreshejwe uburyo bwakoreshejwe mu kwishyura.
Ikindi cyose kishyuwe cyangwa cyatanzwe gitegerezwa gusubizwa, bihinduka inshingano za nyiracyo kugena uburyo kimugeraho no kwishingira byose byakishyurwa uko ngo kimugereho.